Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umukenyezi wa Mbere w'Igihugu, Jeanette Nyiramongi yagarutse mu mashuka y''umugabo we Paul Kagame!

17 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Twizezr ko no mu mutima ariko byifashe! Hari hagiye gushira amezi hafi atatu yose Jeannette Umufasha w'Umukuru w'Igihugu asa ari n'aho mu kato. Kuva ambasaderi Gasano yashwana n'umuryango wa Kagame ndetse akazimira, bikanavugwa ko yaciye inyuma Paul Kagame akabyarana na mukaperezida, Nyiramongi nawe yahise azimira. Ndetse n'inkuta ze za Twitter na Facabook ntizongera kugira icyo zitangaza. Abambari b'ingomba birirwaga bogagiza "First Lady" baranuma bahinduka ibiragi. Muri ibyo bihe byose, Nyiramongi yagaragaye kabiri gusa ahantu hamwe n'umugabo, kandi nabwo bigaragara ko umwe yitaza undi kandi barebana ay'ingwe. None rero, umenya ibintu byasubiye mu buryo, Nyiramongi akaba yagarutse mu gikundiro. Biri amahire, umenya Kagame yarumvise amarenga Jeannette yamuciriye akoresheje umuhanzikazi Teta! Uwo nibwo bwari ubwa kabiri agaragaye ahantu hamwe n'umugabo we, wari wamwitaje cyane nk'aho nta n'aho baziranye.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article