Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umugabo uhindukira ku ijambo nk'uhindukira ku buriri, abanyarwanda bamwita umugabo mbwa! Bite by'Umukuru w'igihugu cyacu?

25 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Yari yarabihakanye. Izuba riva, imbere y'abagabo na rubanda. Ngo ntazimamariza manda ya gatutu! Ati rwose ntibikinewe niyo nabisabwa n'abanyarwanda bose nababwira bagahitamo undi sijye kamara. Ubwo rero nawe yagirango yigire umuntu wubahiriza amategeko...yishyira mu rwego rwa Tony Blair bari bicaranye! 

Hanyuma se byaje kumugendekera bite? Iri jambo yararyibagiwe? Ubundi mu kinyarwanda cya gipfura, umugabo utagira ijambo ngo arihameho, bavuga nta bugabo bumurimo. Bamwita umugabo mbwa. Kuko ngo umugabo ahindukira ku buriri ntahindukira ku ijambo.

Ariko umukuru w'igihugu cyacu we ararenze. Ntiyahindukiye ku ijambo gusa, Yaranarimanganyije atoba amategeko n'iItegekonshinga kugirango bihuze n'ibyifuzo bye byo kugundira ubutegetsi.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article