Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Uko Ubutegetsi bwa Donald Trump bubona Umukuru w'igihugu cyacu Paul Kagame...n'u Rwanda : inkingi, isibaniro n'indiri y'ubusambo, ubujura n'ubugome bwa ba Clinton.

18 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Muri aya mashusho Stephen Banon agereranya ba Clinton, Kagame n'amakampani bahagariye mu nyungu, nk'ibisimba (impyisi, ingona, intare, ingwe n'ibisiga) birwanira ku nyama z'indi nyamaswa bimaze kwica!

Iyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bari mu kwiyamamariza amatora, nta murongo ntarengwa ubaho. Na wawundi uba mu mutwe wa Kagame ntubaho rwose. Nta mukandida ucira undi akarurutega: baracyrirarana, bakavanamo, bakabeshyarana, n'kari i muroro bakakavuga. Muri uru rwego rero, umuntu ntiyaba yibeshye avuze Donald Trump we yagaciye, kuko uyu mugabo yerekanye rwose ko ari biri hanze, nta kugirira akabanga uwo bahanganye.

Niyo mpamvu mu nkubiri n'inkundura ye yo gusenya Hiraly Clinton, u Rwanda na Kagame byaje kwitumira mu mpaka, ariko ari nk'umutego karahabutaka, ugomba kumushibukanda ukamurandura. Birashoboka rero cyane ko u Rwanda na Kagame biri mu mpamvu zasobanura gutsindwa k'uyu mutegerugoli, isi yose yari yashyizeho icyizere cyayo cyose, mu gihe Donald Trump yari yabaye ruvumwa mu binyakuru byose no mu minwa yose.

Muti rero byagenze bite? Umugabo Stephen Banon yari umwe mu bajyanama ba hafi ba Donald Trump mu kwiyamamaza kwe. Bivugwa ko ariwe mbese umwuhira akamugabirira mu bitekerezo. Mu gihe cyo kwiyamamaza, yari ashinzwe kuzamura ibintu byose, cyane cyane ibiteye isoni n'ibikorwa bibi, byatuma abanyamerika bazinukwa Hilary Clinton, maze bagatora Donald Trump. 

Muri ako kazi ke rero, niho yaje kwibanda k'u Rwanda na Kagame: yakoze amashusho yerekana umubano n'amasano ari hagati y'umuryango wa Bill na Hilary Clinton n'uwa Kagame. Aremeza ko Uyu muryango w'aba Clinton ariwo washyize Kagame k'ubutegetsi, ibi byose biri muri gahunda ndende yo gutera akaduruvayo mu karere, kugirango imishinga n'amakakampani ba Clinton n'inshuti zabo bafitemo imigabane isugire isagambe. Muri masano rero, Kagame akaba ari nk'umucanshuro ushinzwe kurinda inyungu za ba Clinton n'inshuti zabo.

Muri rusange, Stephen Banon agereranya ba Clinton, Kagame n'amakampani bahagariye mu nyungu, nk'ibisimba (impyisi, ingona, intare, ingwe n'ibisiga) birwanira ku nyama z'indi nyamaswa bimaze kwica! Mu by'ukuri icyo yaragamije kwari ukwerekana uburyo ba Clinton ari ibisambo n'abajura, ndetse ko ari n'abagome bakongeje intambara mu Rwanda no mu karere kacu kugirango bigarurira ubutunzi n'umutungo kamere uheze cyane. U Rwanda na Kagame bikaba rero inkingi n'indiri y'ibyo bikorwa bibi. Ku bururyo kuri we, u Rwanda rwabaye icyicaro cy'ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi, Kagame akaba ariwe mutware n'umurinzi wabyo mu karere.

Stephen Banon Donald Trump yamugabiue kuba Umunyabanga Mukuru wa "Maison Blanche", ingoro ya perezida wa repubulika muri Lete Zunze Ubumwe bw'Amerika, ndatse anamugira Umucurabwenge w'abacurbwenge b'igihugu. Ese ibi bizagira ingaruka mu mibanire y'u Rwanda na Amerika? Ni ukubitega amaso. Twibutse gusa ko Dobald Trump yakunze kuvuga no gutsindagira, mu kwiyamamaza kwe, ko ba Clinton ari ibisambo n'abajura, ko baremeye gakungu ashaka guca burundu.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Kanakintama 18/11/2016 10:58

Muri amafuti kbsa ubwo muri gushaka uko muharabika u rwababye mukana harabika umukuru wi gihugu ibyo ntago bizatubuza kumitora