Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Padiri Thomas Nahimana umutware w'abahutu? Uburenganzire bwe bube bwose kandi yisesure! Ariko imvugo ye ku moko y'abanyarwanda iteye ubwoba

25 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ikibazo cy'amoko mu Rwanda kiragoye kukivugaho. Kuba gikurura impaka ubwabyo, kitumvikana kimwe kuri buri munyarwanda bisobanura ko nta kuri gifite. Nta mateka ahamye gifite. Mbese gisa n'ikintu cyavutse ku gihuha, kigatutumba, kigakura, kinjira gityo mu mitekerereze no myitwarire.

Sinavuga rero kuri iki kibazo mu buryo rusange kuko uko mbyumva nshobora kuba ntawe tubihuje. Ibyo mvuga rero ndabivuga ku giti cyane nk'uko jye mbibona kandi mbibayemo : ku giti cyanye, nta kibazo cy'amoko kiri mu banyaranda no mu Rwanda. Impamvu :

1° Abanyarwanda ba giseseka, aba twita abaturage, ntibigeze bashyamirana kubera amoko. Ubushyamirane bwose, bwaje ari umwera uturutse ibukuru. Abayobozi, buri gihe cyose nibo bakongeje umuriro.

2° Abahutu bose ntibashyize hamwe ntibanashobora gushyira hamwe kuko nta bumwe bafitanye cyangwa bashobora kugirana.

3° Abatutsi bose ntibashyize hamwe ntibanashobora gushyira hamwe kuko nta bumwe bafitanye cyangwa bashobora kugirana.

Ibi mvuze hejuru bigaragarira mu mateka n'ibikorwa cyane amakuba twagiye tugira. Twabonye ko amakimbirane yose ahemberwa n'abayobozi. Ariko n'iyo bateje umwiryane muri rubanda - nk'aya marorerwa ya jenoside duherutsemo :

1° Abahutu bica abahutu n'ubwo ubwicanyi bwaba bwibasiye abatutsi

2¨Abatutsi bica abatutsi n'ubwo ubwicanyi bwaba bwibasiye abahutu.

Twanabonye kandi mu mateka, uburyo ingoma z'abatutsi zahiritse iz'abatutsi ndetse abatsinze bagatsembwa abatsinzwe (Rucunshu), n'iz'abahutu zigahirika iz'abahutu ndetse abatsinze bagatsemba abatsinzwe.

Ariko Padiri Thomas Nahimana mu mvugo ye arasa n'aho yemeza ko abanyarwanda ari abantu batandukanye cyane ku buryo abahutu bagize itsinda rimwe gatozi ryihariye, abatutsi n'abo bakaba uko. Abatwa bo ntanabakomozaho. Ariko sibyo! Kugirango bibe aribyo ni uko abahutu n'abatutsi, buri tsinda ku ruhande rwe yaba afite :

1° Ururimi rwe rwihariye

2° Imico, imihango n'imigenzo ye

3° Akarere k'inkomoko y'abakurambere

4° Abakurambere bihariye

5° Abatware be bihariye...

Mu Rwanda siko bimeze. Niho bigorera gushaka kwigira umuvugizi w'abahutu cyangwa abatutsi...ibidakutandukanyije byerekana mu by'ukuri ko turi impanga. Nizere ko nibeshya, ariko Padiri Thomas Nahimana, aracamo ibice abanyarwanda mu mvugo ye. Arishyira mu mwanya n'umurongo w'umuvugizi w'abahutu bose bo mu Rwanda, ku ruhande rumwe, agahangana na Kagame byumvukana ko afata nk'umutware n'umuvugizi w'abatutsi.

Ni stratégie yafashe. Ariko nimbi. Kuko arimo asubiza abanyarwanda, akarema amakimbirane atari muri rubanda. Mu yindi nyandiko, tuzasobanura impamvu amashyaka ashaka gushingira politiki ku moko cyangwa k'uturere babeshya abanyarwanda. Mu by'ukuri - kandi turaza kwrekana impamvu - politiki yabo ntacyo ishobora guhindura k'ubuzima bw'abanyarwanda, kuko icyo bagamije ari ukuvanaho "ubwoko" bubangamiye, bakimika ubwabo, noneho ibintu bakikomereza : irondakoko no gutsikamira abandi. N'uko ibintu bigahora muri gatebe gatoki!

Cyakora, ababibonamo ikibazo cyangwa bakabiha uburemere wenda bidafite, ntbagombwa kwamaganwa nk'impyisi cyangwa guhabwa akato nk'abanyabibembe. Nk'uko natangiye mbivuga, kuba byonyine bitumvikanwa ho kimwe ni ikbazo ubwabyo. Ni ukuvuga ngo kugirango tugere ku kuri, izi mpaka zigomba kubaho. Bagomba rero kwumvwa, agasubizwa! Inkiko no gucecekesha abantu cyangwa kubatera ubwoba ntacyo byageraho. Kandi abanyarwanda ntibakwiye gutinya kubijyaho impaka, ntacyo bitwaye, kandi ntacyo bishisha. 

Nkanje simbyemera, nta gaciro mbiha na mba, ariko sinyobewe ko hari ababyitwaza bakangamira abandi, aba nyine bakabizira barira ubwo "bwoko" bwabo, cyangwa akarere!

Ibizubizo bya Padiri Thomas Nahimana ku "kibazo" cy'irondakoko n'irondakarere mu Rwanda

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Gihana 25/11/2016 15:00

Ikibazo cy'amoko mu Rwanda kirahali. Kuvuga ko ntagihali ni ukujijisha. Ahubwo dukwiye kwibaza uko cyakemurwa kikarandurwa burundu. Kukirandura si ukuvuga ko umuhutu wanga abatutsi bazabamukundisha ku gahato cg umututsi wanga abahutu kuko impande zombi zifite aba extremiste, bazavamukundisha ku gahato. Ikindi tureke kubeshya no kubeshyana no kugoreka amateka. Hali abatutsi benshi bapfuye kubera ubwoko bwabo. Hali n'abahutu benshi bapfuye kubera ubwoko bwabo. Uwashaka ama listes yayabona umurenge ku murenge. Harya ubwo ngo kuko Onu itabitangaje kubera za lobies, niba hali abahutu bapfuye kubera ubwoko bwayo, ho ntabwo ali genocide? Kuba onu itarabitangaje sibyo byagombye kubuza kuvuga ko genocide y'abahutu bayo yabaye mu gihe hali abahutu benshi bapfuye n'ubu bagipfa kubera ubwoko bwabo. Twemere izo genocodes uko ali ebyili turebe icyaziteye maze dukore ku buryo bitazongera. Ibyalibyo byose biramutse byongeye ahanini bitewe n'u utegetsi bubi si igihande kimwe byagiraho ingaruka ni impande zose. Tuvugishe ukuli, dukoreshe ukuli, hqgeho amategeko ahana les extremistes b'impande zombi mu gihe bashatse kurengera maze tubane mu mahoro. Si non kurenzaho nk'uko uwanditse ibi yashatse kubikora ntacyo bizageza ku banyarwanda.