Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

U Rwanda ngo rurashinja abasirikare bakuru 22 b'Abafaransa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi...

1 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Kuva ubucamanza bw'Abafaransa batangaza ko bugiye gussubira mu iperereza ku ihanuka ry"indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana, Kagame n'ingoma ye ntakigoheka (fungura hano wiyibutse uko byatangiye). Twibutse ko rugikubita, icyo cyemezo cy'abafaransa cyari cyashafuje Perezida Kagame, ku buryo byari byamuteye kuvuga amangambure nk'uko mushobora kumwiyumvira aha:

Icyo umuntu yakwibaza ; ni mpamvu ki Kagame n'abambari be bazura umugara, icyo iki kibazo kigarutse? Kuki bijujubira ko abafaransa bakigarutseho? Hibutswe ko niba abafaransa bahora bagaruka ku mpamnuka y'iyi ndege, ni uko yaguyemo abenegihugu babo, imiryango yabo ikaba igitegereje ubutabera kugeza n'uyu munsi. Kandi mu Bufaransa kime no mu bihugu byose umunyagihugu afite ijambo, umuntu ntapfa ngo apfe ubusa, nko mu Rwanda rwa Kagame.

Kagame yishe kandi yicisha abantu batabarika, uduhumbi n'uduhumbagiza. Kugeza ubu, nta munyarwanda wahirahira ngo amubaze ibyo yakoze. Nabo yiciye bamureba amaso ku yandi, ahubwo yabagize imbata zimuramya buri munsi. Mu Bufaransa rero no mu bihugu byose umunyagihugu afite ijambo kandi ubutabera bwigenge siko bimeze. Kagame yibwira ko imyitwarire ye arinayo ikora ku isi yose! Niba rero ntacyo yishisha, nta mpamvu n'imwe yo gusambagurika impande zose, asa n'aho ashaka kuburizamo icymezo cy'Abafaransa.

Ni muri urwego rero, leta ye isohoye iturufu yayo irisha kuva yagera ku butegetsi. Ariko icyo yarakwiye kumenya ni uko niba kugeza ubu atari yaravuzwe si ibicuma bamucaga, ahubwo ni akabanga bamugiriraga. Ubu rero ibintu byse bigiye gusohoka. Ariko ubundi, kuki niba afite ibyo arega abafaransa akaba anabifitiye gihamya, ategereza ko banyeganyega akabona gukoma akamo?Mu by'ukuri, ibi arimo ni ibitabapfu. Arabona amugeretse, ingaruka z'ibyo yakoze zimusingira, agasambagurika yinaganika kutwo abonye twose!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article