Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Perezida Paul Kagame gukubitirwa ahareba inzega n'uruhinja rw'amazi 7! Ese yaba yibuka ko Inkotanyi zinjiye mu Rwanda na viza zifite? Umenya ku banyarwanda, viza isigaye ari katiyusha na kalashinikovu.

26 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Bravo Kejo Skyler! Watitije umugabo wibonagamo ubuhangage bw'agahebuzo none umweretse ko ari bwoba gusa! Abataripfana bagamburuje mwene Rutagambwa none bigarukiye mu birindiro byabo. Kari agateroshuma k'abantu batutu bayobowe n'uruhinja rw'amezi arindwi, ariko perezida Paul Kagame yabaye yabaye akibyumva yihinira mu mwobo nk'imbeba maze arahindira sinakubwira!

Kuki Kagame yahiye ubwoba bigeze hariya, agahitamo kwereka isi yose ko atiteguye kurekura ubutegetsi, ko atenemera ko ashobora gupiganwa n'abandi? Ku mbuga nkoranyambaga, twabonye ibisobanuro bidafite shinge na rugero bikwirakwizwa n'abambari b'ingoma : ngo padiri na bagenzi be nta viza bafite?

Ese Kagame n'abagenzi be bibuka ko nta viza bari bafite batera u Rwanda? Kagame n'ingoma bafungiye imiryango abanyarwanda bashaka gutaka. Ni ubuhe butumwa ashaka kubaha? Kwica inzugi n'ingufuri ngo babone uko binjira? Gufata za kashinikovu na katiyusha nka visa? Ingoma ya Kagame yerekanye ko yibagirwa vuba nk'inkirabuheli.

Tubitege amaso, ubutaha agateroshuma ka Skyler gashobora kuza ari simusiga. Ubutaha, Paul Kagame n'abambari be bizabagwa nabi. TWESE TURI BA KEJO SKYLER.

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article

Gilbert 28/11/2016 12:14

Alfa brond niwe waciye umigani ngo imbwa ziramoka Ariko nti zibuza imodoka guhita so murakora ubusa