Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame n'Ubufaransa bakina k'umubyimba abanyarwanda ngo baraperereza!

1 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Imikino isa n'iy'imbwa n'imbeba iri hagati ya Kigali na Paris ihishe iki? Imyaka ibaye 22 rugeretse, barebana ay'ingwe. Nyamara nta wuratobora ngo avuge ukuri. Wagirango hari ibintu bisa n'amabanga baziranyeho, kuburyo buri wese azura umugara iyo barakanyiranyije, bakangishanya kuvananamo. 

Uyu munsi u Rwanda rwatangaje ko rugiye gukora iperereza kuri bamwe mu bayobozi n'abasirikare bakuru b'abafaransa, cyane abari mu myanya mu w'1994. Ariko ibi bije, Ubufaransa nabwo bumaze nk'amazi abiri cyangwa arenga, butangaje ko bugiye kwubura iperereza bwakoraga ku ihanurwa ry'indege ya Habyamana wayoboraga u Rwanda kuva mu w'1973 kugeza nyine aguye muri ndege. Hibutswe ko ihanuka ry'iyi ndege n'urupfu rwa Habyalimana byabaye imbarutso ya jenoside. Amajwi atari make arega Kagame ko ariwe wafashe icyemezo cyo kuyihanura. Yaguyemo kandi Abafaransa akaba ariyo mpamvu iki gihugu gikora iperereza cyibisabwe n'imiryango y'abo bafaransa bauyemo.

Ikibazo rero, hashize iki gihe cyose Ubufaransa busa n'aho ntabushake bwinshi bufite bwo gukulikirana iki kibazo. Bwagiye butseta ibirenge. N'ubu, wenda n'igitutu bwotswa n'abanyagihugu babwo gituma bwikubita agashyi. Ku rundi ruhande, u Rwanda ntiruhwema kurega Ubufaransa ko aribwo bwateje ndetse bugashyigikira jenoside. Ariko uretse kubivuga mu magambo gusa, abayobozi b'u Rwanda ntacyo bigeze bakora : nta bimenyetso, nta perereza, nta birego imbere y'inkiko...barabyihoreye. None, nyuma y'imyaka 22 yose ngo niho bagiye gutangira iperereza!

Ibi nta kubitindaho cyangwa kubyibeshyaho : uku kwivumbura kw'u Rwanda, ni uburyo bwo guhatira abafaransa ngo bareke gukora iperereza bashaka kwubura. Cyane cyane ko, iri perereza ry'abafaransa rigamije kwumva abantu bamwe nka Kayumba Nyamwasa, bahoze bakorana hafi cyane na Kagame, bemeza nyine ko ariwe koko watanze itegeko ryo guhanura indege, abo benegihugu b'abafaransa baguyemo. Naho ubundi, ntabwo bishobora kwumvikana impamvu u Rwanda rutigeze rwibwiriza ngo rukurikirane abo bafaransa na mbere hose, kandi bivugwa ko bakoze jenoside mu Rwanda, noneho rugakangisha kubikora gusa, igihe Kagame yumvise ubutabera bumusatiriye!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article