Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ngo Louise Mushikiwabo yakuye isomo mu itorwa rya Donald Trump! Ariko isomo yakuyemo rirashekeje!

14 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko ikinyamakuru IGIHE kibitangaza ngo Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w'igihugu cyacu yagize ati : " Yagize ati “Ariya matora adusigiye isomo ry’uko abanyapolitiki bagomba gutega amatwi abaturage; ni ikintu gikomeye cyagaragaye muri ariya matora. Ni byiza kuganira n’abandi banyapolitiki ariko dutekereza ku baturage, ibyifuzo byabo bigashyirwa imbere. Nk’u Rwanda twabonye ko inkingi ikomeye cyane ari ibyifuzo by’abaturage kandi twarabyiyemeje.”

Ministiri wacu rero, cyeretse niba yarashakaga kubwiriramo shebuja Paul Kagame, naho ubundi amagambo ye umuntu yayafata nk'urwenya, nk'umuntu washakaga kwisekereza! Isomo ryo niryo koko! Ariko se mu Rwanda ryatugeraho rite, kandi leta uyu mugora arimo atajya yihannira impaka ziyivuguruza! Uyu mugore siwe uvuga ko abanenga ubuyobozi buriho bose, bagomba gupfa? Siwe wita abanyarwanda bose banenga ubutegetsi abanzi b'u Rwanda n'ubugambanyi, ko rero bagomba gupfa?

Igikwiye kwumvikana ariko ni uko amagambo ya Mushikiwabo yo kwica abatavuga rumwe n'ubutegetsi arimo, atari impanuka cyangwa gucikwa. Ni gahunda ya leta. Ni amabwiriza y'umukuru w'igihugu nk'uko adahwema kubyigisha no kubikangurira urubyiruko. Niba rero bitari ugutera urwenya cyangwa kubwiririramo shebuja, Louise Mushikiwabo azi neza ko isomo rye ntacyo rishobora kumarira abanyarwanda.

Iyo rero Umukuru w'igihugu amaze gutanga amabwiriza, abayobozi bose baramukurikira. Niyo mpamvu bucya basakaye hose mu gihugu bagiye gukangisha rubanda kubica, ngo nibaramuka bibeshye bakumva abatuvuga rumwe n'ubutegetsi. 

Niba rero Mushikiwacu yarumvise neza koko isomo yakuyemo, twizere ko amataora y'ubutaha, azarangwa n'impaka zisesuye hagati y'ishyaka rye n'andi azaba yifuza kwiyamamaza! Bazatinyuka? rahira ko babitinyuka? Ntibishoboka! Kuko bamenyereye kwiharira urubuga bagatera bakiyikiziza, bakavuga ibyo bishyakiye! Muri macye rero, dutegereje impaka nk'izi hagati y'umukandida wa FPR-Inkotanyi, n'abandi bakandada!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article