Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kwubura iperereza kw'abafaransa ku ihanurwa ry'indege ya Habyalimana, bigiye guhindura abasazi abayobozi b'igihugu cyacu!

13 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ibyo minisitiri wacu avuga k'ubufaransa birasa n'ubujajwa! Icyo ducyeneye twebwe abanyarwanda si uguterana amagambo! Niba abayobozi b'igihugu cyacu bashinja abafaransa kugira uruhere muri jenoside yakorewe abatutsi, ni uko babifitiye gihamya. Niba babifitiye gihamya, icyo dutegereje ku bayobozi bacu ni ugushyikiriza abo bicanyi ubutabera!

Abafaransa bagitangaza ko bagiye kwubura iperereza, kuko Generali Kayumba yari yerekanye ubushake bwo gutanga ubuhamya, Kagame yahise azura umugara, ahita akangisha gufunga ambasade yabo. None Minisitiri we w'ububanyi n'amahanga, arabyemeje!

Mu by'ukuri ariko, nk'umuntu ukurikirana imibanire y'u Rwanda n'ubufaransa, biragoye kwumva icyo ibi bihugu byombi bipfa, cyane cyane icyo u Rwanda rurega abafaransa! Kuko, urusaku rwinshi umuntu arusanga ku ruhande rw'abayobozi b'u Rwanda, ku buryo rero muri urwo rusaku rwabo ntacyo umuntu yumvamo! 

Nawe se Minisitiri ati : ntacyo u Rwanda rutakoze ngo runoze umubano n'Ubufaransa! Nyamara ikibazo gihita kizamuka mu mutwe iyo umuntu yumvise aya magambo. Nigute, ni ryali, u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo runoze umubano n'igihugu rurega kuba cyarakoreye jenoside abatutsi? Ikindi kandi : ko abayobozi b'u Rwanda bahora barega jenoside abafaransa, ibimenyetso birihe? Kuki batabitangaza, ngo babishyire no kuri za televiziyo ngo tubibone? Kuki u Rwanda rutarega abo bafaransa bagize uruhare muri jenoside?

Ntabwo rero bihagije kuvuga gusa no gusakuza ngo Abafaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Icyo dushaka ni ibimenyetso simusiga kandi inkoramaraso zikagezwa imbere y'inkiko.

Hasi aha, perezida Kagame arakangisha gufunga ambasade y'abafaransa aho bamariye gutangaza ko bagiye gusubira mu iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyalimana Yuvenali waho ari Umukuru w'Igihugu...

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Gihana 13/11/2016 16:24

Niba koko abafaransa bafite uruhare muli genocide yabaye mu Rwanda. Malgré tout u Rwanda rukaba rushaka kubaba nabo, kuki rutarekura n,abandi banyarwanda bafunze kubera gushinjwa le měme genocide ndetse bamwe bakava bafunze nta gihamya depuis plus de 20 ans abandi bafungiye ibimenyetso byahindahimbwe. Avayobozi mureke kutubeshya no kudukinisha byose turabizi.

Ingoboka 13/11/2016 18:11

Ahaaa! Shahu se Gihana muvandimwe! Mbaza nanjye nkubaze! Batureba amatwi bakagirango turi udukwavu !