Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Jenoside yakorewe abatutsi ntiyigize itegurwa...iyakorewe abahutu yo yarateguwe!

15 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nayobewe niba ari umugani, niba ari igitekerezo? Niba ari igihimbano? Ngo abantu babundikiye UKURI barakurinda. Ngo bukeye haza abandi bakumenaho ibishingwe, babigira kenshiiii kugeza ubwo abarinzi bihebye ngo UKURI kurapfuye kurarangiye! Ngo bukeye bagiye kubona babona agashami k'UKURI gatungutse muri bya bishingwe karazamutseeee no hejuru. Ngo maze bya bishingwe biba aro byo bihinduka ifumbire maze UKURI gukura gutoshye! Ngayo nguko!

Pam Wa Mudakikwa

Romeo Dallaire atarahindura akarimi, ntiyemeraga ko habayeho jenoside yibasiye ubwoko bumwe gusa mu Rwanda. Nyuma nta wuzi uko byaje kumugendekera, yaje guhindura ariko nta gihamya ifatika yerekana!

Andereya Gishowa ni impuguke n'umushakashatsi w'umufaransa, wazobereye mu bya jenoside n'ubundi bwicanyi ndengakamere byabaye mu Rwanda. Yabaye impuguke mu manza zabereye i Arusha, mu rukiko mpuzamahanga rwari rwashingiwe guhana icyaha jenoside yakozwe mu guhugu cyacu. Yakoze inyandiko nyinshi ku rukiko rw'i Arusha no kumanza zahabereye. Mu nyandiko yasohoye mu w'2014 muri kimwe mu binyamakuru bikomeye byo mu Bufaransa, aravuga ko mu nshingano urukiko rwari rufite, uretse gucira imanza abaregwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, hari hanarimo nyine kuvumbura abayiteguye n'uburyo yateguwe igashyirwa mu ngiro. Muri iyo nyandiko aravuga ko mu myaka 20 yose rwamaze rukora, n'ubushakashatsi bwose bwakozwe, mu bacamanza bose bo mu byiciro byose, nta numwe wabashije kwemeza ibyo abayobozi b'igihugu cyacu bavuga ko jenoside yakorewe abatutsi yari yarateguwe kuva mu w'1959 

Gutegura jenoside bisobanura ko hari abantu cyangwa agatsiko k'abantu bicaye bagacura umugambi, bagakora amanama n'inyandiko bagamije gutsemba abantu aba n'aba, n'uburyo bazabyifatamo.

Roméo Dallaire ni umujenerali w'umunyakanada waboye ingabo za Lonu mu Rwanda zari zishinzwe kubahiriza amaserano y'amahoro hagati ya leta y'u Rwanda na FPR Inkotanyi. Ni ukuvuga ngo zagombaga kwitambika imbere y'abashyamiranye. Romeo Dallaire n'ingabo ze, yari afite ububasha busumbye ingabo z'u Rwanda. Yari afite amakuru yose kuko yari afite inzira itsinda rye bwite mu ngabo ze zimuha amakuru, kimwe n'uko yari izindi nzira zinyuranye zimugezaho amakuru. Niyo mpamvu ubuhamya bwe bwo mu ikubitiro bufite ireme rikomeye cyane, kuko yavugishije ukuru kw'umutima we. Yaje guhindura akarimi ndetse yandika igitabo kinini cyane. Ariko muri icyo gitabo cye nta murondo n'umwe urimo, yerekanamo ko jenoside yateguwe kandi igategurirwa kwica abatutsi gusa.

Théogène Rudasingwa mbere yo kuba umuyobozi wa New RNC, yabaye umwe mu banyamuryango bakomeye ba FPR Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi ubu mu gihugu cyacu. Yakoze imirimo inyuranye yo mu rwego rwo hejuru mu leta, harimo nko kuba yari umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi nyine cyangwa Umukuru w'ibiro bya Perezida wa Repubulika. We na bagenzi be, baherutse kwerura batangaza ko FPR Inkotanyi yakoreye jenoside abahutu kandi mu buryo yari yaragambiriye.

Ngayo ng'uko uburyo amateka burya ari gatebe gatoki. Abanyarwanda twarababaye cyane. kandi nimugihe, twese turi abacikacumu. Twatakaje abantu benshi cyane batagira ingano : ababyeyi, abana, abafasha, inshuti, abaturanyi... Yarateguwe, itarateguwe, jenoside yarabaye. yakwitwa iyakorewe abatutsi cyangwa iyakorewe abahutu, abanyarwanda batagira ingano baratikiye. Kwitakanwa bamwe ku bandi ntacyo bimaze cyane uretse kuvomera no kubagarira inzigo n'inzango. Jenoside yakozwe n'abanyarwanda, ikorerwa abanyarwanda. Aho kwitana ba mwana, ahubwo twari dukwiye kwiga no gusesengura, nta marangamutima, impamvu n'igituma rirya shyano ryaguye, kugirango tubone bwo kubona urukingo n'umuti uboneye.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article