Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Iperereza rya leta ya Kagame ku bafaransa ni ukuyobya uburari nyuma yo guhusha umurundi Willy Nyamitwe

30 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Umukuru w'igihugu cyacu agira amahirwe, jenoside yakorewe abatutsi imuba hafi, buri gihe ikamugoboka iyo ageze mu kangaratete.

Ejobundi abagizi ba nabi bashumuwe na Kagame n'izindi nkoramaraso bakorana cyangwa ashyigikiye z'abarundi, bashatse kwivugana Willy Nyamitwe, umuvugizi mukuru wa leta na perezida w'u Burundi. nk'uko isi yose ibizi, Kagame niwe uri inyuma y'ihungabanyamutekano w'u Burundi, n'ubwicanyi bugenda bwibasira abantu bamwe na bamwe. 

Kandi iyo umuntu yibutse ibyabaye mu Rwanda mbere ya jenoside, ibintu byasaga n'ibitegura jenoside nyine, ntiyabura kubona ko umutoza wabyo ari umwe. Ibikorwa by'ubwicanyi i Burundi byibasira abantu bamwe na bamwe bari mu myaka ikomeye y'ubutegetsi rero, birasa neza n'ibyabaga mu Rwanda, nk'ibitonyanga bibiri. Leta y'u Burundi yarangije kuvuga ko ari u Rwanda ruri inyuma yo gushaka Willy Nyamitwe, ndetse hari umwe mu bagizi ba nabi wafashwe arabyemera. U Rwanda rwarabihakanye nk'uko bisanzwe ariko ibyo nta gitangaza kirimo, ntaho bizwe igisambo cyangwa inkormaraso yishinja icyaha ntawiyikanze amabya.

Imana yakinze akaboko rero, umugambi mubisha wa Kagame n'ibinywamaraso by'abarundi ashyigikiye uburiramo. Birumvikana ko nta kuntu bitari gutera urusaku, dore ko n'uwo bari bikomye abizobereyemo. Niyo mpamvu, mu gushaka kuburizamo ko bisakuza hose ma matangazamakuru y'isi yose, Kagame yiyunguye undi mugambi wo gutangariza isi yose ko inkiko ze zigiye guperereza ku bayobozi b'u Bufaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu w'1994.

Ariko ibi kuba bitangajwe ako kanya nyuma y'uko umugambi we mubisha uburiyemo, nta kindi bihishe uretse kuyobya uburari! Kuko iri perereza ntirizaba, niyo yaba ntacyo rizageraho. Kuzaba ari no guta igihe n'amafaranga. Ese ubundi kuki yategereje iyi myaka yose yaragikora iki? Cyane cyane ko bitanoroshye kubona ibyemezo na gihamya cy'ibyaha biregwa abafaransa nyuma y'icyo gihe cyose. Iki kandi, iri perereza ntirishobora kugeza aho u Rwanda rucira urubanza aba bafaransa, kuko ubufaransa budashobora kwohereza abaturage babwo gucirwa imanza mu gihugu cy'amahanga. Ese ubundi inkiko z'u Rwanda zizakora iperereza kuri Kagame ryari? 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article