Aya mashusho ni ayo muri film "Hotel Rwanda"

Interahamwe, utazizi arazibarirwa! Zari insororesore z'abanyarwanda, urubyiruko, zari zarandutse ibisimba! Mu mezi atatu yose, zayogoje igihugu, zigarika ingogo hose mu Rwanda. Zarishe, zica abantu ziyuha akuya. Zirwiga mu muhigo, zikarara mu migambi w'ah cyanwo abo zizica ku munsi ulurikiyeho.

Mu bizivugwaho kandi zizwiho, ni uko kuri za bariyeri zari zarashinje hose, cyane cyane mu mugi wa Kigali, zakaga indamamuntu, ibyo bigatuma zica bamwe abandi zikababererekera! Havugwa bwari uburyo zakoreshaga mu kujonjora abahutu n'abatutsi!

Nyamara, iyo umuntu abitekerejeho neza, iki gisobanuro ntigihagije. Ntabwo kwaka indangamuntu bwari uburyo bwo bwo kuvumubura abatutsi baba bihishe mu bindi bivunge by'abanyarwanda! None se twivugira twese ko "abanyarwanda turaziranye". Ibyo bisobanura ko, ni ubwo wenda umuntu ashobora kwibeshya gato, ngo umunyarwanda ashobora kumenya undi, kumenya niba ari umututsi cyangwa umuhutu, amurebye isura n'ishusho gusa! Niba aribyo, ntabwo kwaka indangamuntu byari ngombwa ngo interahamwe zirobanuro abatutsi bo kwica mu bahutu. Ikindi kandi, akenshi interahamwe bari abaturanyi, abakozi bo mu ngo, abakomoka mu turere tumwe...ku buryo nyine mu by'ukuri bitari bigoye kumenya ko kwa kanaka ari abahutu cyangwa abatutsi. 

Niba ibi bivuzwe hajuru bifite ishingiro mu myumvire rero, twakwanzura tuvuga ko kwaka indangamuntu rero kuri za bariyeri byari bihishe undi mugambi kugeza ubu utajya uvugwa: ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda ntibwari bwitwikiriye igishura cy'amoko gusa, rwari runambaye uruhu rw'inkomoko z'uturere. Aha umuntu akaba yanavuga ko mbere yo kuba ubwicanyi bushingiye ku moko, bugamije kurimbura ubwoko ubu n'ubu, bwari n'ubwicanyi bushingiye kuri politiki cyane cyane (ni nacyo Romeo Dallaire asa n'aho atsindagira mu buhamya bwe, mbere y'uko ahindura imvugo ku marorerwa yabaye mu gihugu cyacu).

Ni ukuvuga ngo : interahamwe zari zifita gahunda yo gutsemba abatuvuga rumwe bose n'ishyaka rya MRNDD na CDR. Kandi mu maso yabo, banakurikije umurongo w'amashyaka yabo, umwanzi w'ubutegetsi bwa Habyalimana yari umunyanduga, yari umututsi. Abanyanduga kubera amacakubiri ashingiye ku turere Habyalimana we ubwe n'ingoma ye yazanye mu banyarwanda, abatutsi kubera ko impunzi z'abatutsizibumbiye muri FPR-Inkotanyi bari barateye igihgu bagahungabanya ubutegetsi bwe! Niba rero bitari bigoye kumenya umututsi cyangwa umuhutu bitabaye ngombwa kumwaka indangamuntu ye, icyo gusaka abantu indangamuntu kuri za bariyeri byari bigamije nta kindi, kwari ukuvangura abanyenduga n'abakiga!

Twibutse kuru izi za bariyeri, iyo wabaga uri umunyenduga - umuhutu cyangwa umututsi, wahasigaga agatwe kuko interahamwe nyinshi zari zirinzwe n'abakiga.

Inkuru kimomo ku nterahamwe ni uko zari zigizwe n'insoreresore z'abahutu b'intagondwa; twibutse bamwe mu bayobozi bazo bari abatutsi. Bisobanura ko n'abari mu mihanda no kuri za bariyeri barimo n'insoreresore z'abatutsi. Ubuhamya bwinshi kandi bunyuranye bwaje kutumenyesha ko FPR-Inkotanyi ubwayo yari yarohereje ibyitso byayo kuba interahamwe, ku buryo izi nkenya zishobora kuba zarakoreshwaga mu marorerwa zitatumwa n'abo zibwiraga ko zikorera! Kuri iyi ngingo mushobora kumva amajwi ari hasi aha :

Retour à l'accueil