Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ikibazo cy'inkomoko (ubwoko, akarere...) kiri mu mashyaka ubwayo! Ariko avuga ko agifitiye igisubizo arabeshya...

29 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Hari abanyapolitiki nka Padiri Thomas Nahimana, bafashe umurongo wa politiki ushingiye k'ubwoko: ubuhutu. Kuri bo, ibibazo by'abanyarwanda ni "amoko" yabo. Jye nsanga iki kibazo ari kibazo cya nyirarureshwa (artificial), gihishe ubukene bw'ibitekerezo by'abanyapolitiki b'abanyarwanda ndetse n'abanyafrika muri rusange. Ubwoko mu Rwanda (ubutwa, ubuhutu n'ubututsi) kuri kunini gishingiyeho ko kandi ababushingiraho gukora politiki bibeshya : ntibashobora kukibonera umuti. Kuko, ntawabonera umuti ikibazo kitabaho. Sinzi niba babigira nkana. Bagombye kubona ko umuti batanga udashoboka, cyane cyane ko abanyarwanda bawugerageje igihe kirekire na n'ubu, ariko akaba nta gahenge utanga. Impamvu nta yindi ni uko uwo muti udakwiye. Ni nk'umuti w'indwara itabaho, cyangwa indwara ikaba yarabe akarande n'akarambe, akaba nta muti wayikiza. Twibuttse ko ubwoko ari itsinda ryihariye rifite ibiburanga bitandukanye n'iby'ubwo bahanganye (umuco, imihango, imigenzo, ururimi, akarere, abakurambere...). Nyamara ibyo byose abanyarwanda barabihuje. Abatabyiyumvamo si abanyarwanda. Ahubwo batubwira izina ry'igihugu cyabo. Reka rero ibi two kubitindaho ahubwo twerekane uburyo bibeshya mu murongo wabo wa politiki.

1° Ibibazo by'amokoko biri mu mitwe no mitima y'abanyapolitiki n'abasonzeye imyanya bose mu buyobozi bw'igihugu.

Rubanda rw'abanyarwanda, rubanda twita rwa giseseka, ntirurazwa inkeke n'ibibazo by'amoko. Twarabivuze mu nyandiko ishize, ntaho tuzo mu mateka y'abanyarrwanda umuturage yateye undi akamubuza amahoro amuziza ko ari ubwoko ubu n'ubu. Igihe cyose abaturage bagiriye nabi abandi babaziza amoko yabo, ni abayobozi babaga babateje. Kugeza n'uyu munsi ni abayobozi bakomeza kubangamira rubanda.

Iyi ntwaro y'amoko, abayobozi bayikoreha barindagiza abaturage, mu bushake bwo kugundira ubutegetsi cyangwa kubugeraho. Ariko muri rusange, mu irari ryabo n'inyota y'ubwo butegetsi, ntawe ubabangamiye barebera izuba. Ku Rucunshu, ntabwo bwari abahutu n'abatutsi. Kudeta yo mu w'1973 ntibari abahutu n'abatutsi. Ni ukuvuga ngo, nyuma ya Rucunshu abatutsi batagira ingano baratotejwe ndetse baratsembwa kandi batsembwa n'abandi batutsi. Nyuma ya kudeta ya 73, abahutu bensh baratotejwe ndetse baratsembwa, kandi babikorerwa n'abandi bahutu. Uyu munsi, Kagame nta mututsi umbangamiye mu butegetsi bwe arebera izuba, mu gihe agabira cyangwa agakundwakaza abahutu bamuranya! Uku niko kuri kw'ibibazo by'abanyarwanda.

Ikindi kandi, abanyarwanda rubanda rw'abanyarwanda, akenshi ruyoboka ingoma igiyeho nta mahane. Ahubwo sinumva impamvu abaharanira ubutegetsi iyo babugezeho badaha amahoro rubanda. Ibibazo biri ahandi rero, ntabwo biri moko. ibibazo by'amoko si ibya rubanda, ni iby'abaharanira kubayobora.

2° abanyapolitiki b'abanyarwanda kimwe n'abanyafrika bose, bikundira ibisubizo byoroshye, ntakwipfura imisatsi ngo baratekereza.

Ikibazo nyamukuru rero ni ikibazo cy'ibitekerezo (cyangwa ingengabitekerezo), icyerekezo, imyumvira bihuje n'igihe tugezemo. Muri ibi bihe, mu gisekuru cya 21, ni byo koko, dukwiye gushingira imitekerereze yacu, n'intumbero yacu ejo hazaza, ku moko adafite ishingiro rihamye? 

Igikwiriye ni uko abanyapolitiki bigora, bagatekereza. Bakageza ku banyarwanda ibitekerezo n'ibyerekezo binyuranye, noneho rubanda bagahitamo ibyo bakurikira : u Rwanda rugomba kuyoborwa rute kugirango buri wese yisanzure? Ni izihe nzego zikwiye, kugirango buri munyarwanda aze yisange? Ni mu buhe buryo abanyagihugu bakwiye gusaranganya ubutunzi bw'igihugu? Ni gute buri wese atanga umusanzu n'umuganda we mu kwubaka igihugu ntawe abangamiye nta n'uwo abangamiye? Ni iki cyakorwa ngo igihgu cyacu gitere intambwe mu nzego zinyuranye nk'ubuhanga n'ubushakashatsi, inganda, amashuri, ubuvuzi, ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori, imyuga inyuranye, siporo, ububanyi n'amahanga, ubunyafrika, n'ibindi? Ibi bintu, abanyapolitiki bacu ntibajyo babikomozaho kuko nta gitekerezo namba baibifiteho. Nyamara nibyo bibangamiye abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugeza ubu. 

Ibintu by'amoko n'uturere ku banyarwanda, ni amatiku gusa. Amatiku ni amagambo adafite ishingiro rigaragara. Ni ubunebwe bwo gutekereza. uwaha abanyarwanda uburyo bahugira mu mirimo yabo (abanyarwanda ni abakozi cyane), akabashora muri za laboratwari mu bushakashatsi, akaborohereza uburyo bwose bwo kwitaho, aya matiku yose yashira.

3° Abanyapolitiki nibo bagomba kubanza kurangiza icyo kibazo bifitiye hagati yabo

Ariko ibi ntibishoboka mu gihe abanyapoltiki bacu bakigaragaza ubukene bw'ibitekerezo aka kageni! Ariko ntabagira n'isoni! Umuntu agahubuka aha ati " jye ndavugira abahutu, undi ati ndavugira abatutsi,, yarangiza ngo afitiye abanyarwanda ibisubizo? Umunyapolitiki wese ugendera k'umurongo w'ubwoko akavuga ko aharanira abanyarwanda, aba abeshya abanyarwanda. Ari mu macakubiri, ntari mu bumwe.

Abanyapolitiki bavuga ko bafite ibisubizo by'amoko n'utuerere, bagomba kubanza kwerekana barangije bo ubwabo kugisobanura mu mashyaka yabo. Knadi ibyo birorshye: bagomba gufungura amashyaka yabo, buri akayinjiramo. Ariko nanone kwinjira mu ishyaka, ubundi umuntu aba akurikiyeyo ibitekerezo, ntaba akurikiye ubwoko cyangwa akarere. Kugeza ubu nibyo bigaragara mu mashyaka y'abanyarwanda. Aha niho bagomba gukora.

None se niba ishyaka ryanga ko abo mu bwoko bundi cyangwa akarere kandi bataryinjiramo iryo shyaka rifite ibuhe bisubizo ku banyarwanda? Ninde muttutsi uzunjira mu ishyaka rivuga ko intego yaryo ari abahutu gusa? Ninde muhutu uzinjira mu ishyaka rivuga ko rishishikajwe n'abatutsi gusa? Iby'abakiga n'abanyanduga byo tubishyire ku ruhande! Abanyapolitiki rero nibo bagomba guhindura imitekerereze n'imikorere bakareka kubeshya rubanda! 

4° Ibisubizo bimirije imbere birasekeje...

Abo banyapolitiki bajijisha ngo bafite ibisubizo, nta kindi barota uretse kwigerera k'ubutegetsi, maze bagakomeza gahunda isanzweho : kwubaka akazu cye, kugabira ibyegera, kwikubira umutungo, n'ibindi. Kuko ibyo bita ibisubizo bafite, ntibishobora gukiranura urwo rubanza. Mureke tubifate uko biri tubisesengure gato :

-igisubizo cy'i Burundi : bamwe barashyira imbere igisubizo cy'i Burundi! Nyamara nticyatumye abahutu bashyira hamwe kimwe kitatumye abatutsi bashyira hamwe. Hari benshi barota intamabra na jenoside muri icyo gihugu. Cyongereye amakimbiran yari asanzweho hagati y'abahutu n'abatutsi, none ubu abahutu ubwabo barakimbiranye, abatutsi ubwabo barakimbiranye,..ese iki gisubizo kirakwiye mu Rwanda?

-igabana n'iringaniza igisubizo cy'i Burundi gishingiye ku igabana n'iringaniza ry'imyanya. Biragaragara ko ibyo bidacyemura ibibazo. Ikindi kandi sinibaza neza ko ibibazo by'abarundi bihwanye mahwi n'iby'abanyarwanda. Ese abanyarwanda batiyumvamo ubwoko ubwo aribwo bwose, ntibiyumvemo akarere ak n'aka, bazaba abande?

Mureke twanzure : ibisubizo byose bidashingiye ku bitekerezo ni ibigamije gucyemura iby'abashaka ubutegetsi vuva na vuba nta kwiyuha akuya. Abanyapolotiki bafite k'umutima koko gucyemura ibibazo by'abanyarwanda, bagomba bo ubwabo rwose kwisubiraho bakagaragaza ibitekerezo byabo mu ngongo navuze hejuru n'izindi nirengangije. Nibandike ibitabo, berekane inzira, babere abanyarwanda urumuli aho kubabera umwijima ubaroha mu rwa Bayanga.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article