Ibinywamaraso bishoza intambara mu karere, ni abanzi b'Afrika yose, ndetse ni abanzi b'inyoko na kamere-muntu. Baraduhekura. Bashimuta abana bacu, abavandimwe bacu, inshuti zacu, bakajya kubgisha kuba inyamaswa n'abicanyi! Tugomba kwamagana inkoramaraso aho ziva hose, mu bihugu byose byo mu karere kacu na Afrika.

Muri iyi minsi hongeye inyenyeshyamba, inkoramaraso Makenga ngo waba ubu ari muri Kongo! Ingabo z'iki gihugu ngo zaba zaramwikanze ku butaka bwacyo. Uyu Makenga niwe ari uyoboye M23, itsinda ry'ishyamba za Kagame zishinzwe kwica abahutu bamuhunze mu Kongo, guteza umutekano mucye muri icyo gihugu, no kwumworohereza kugisahura.

Ariko igitangaje, iyi nkuri ni uko isohotse mu bihe Kongo iri mu bibazo by'amatora! Mu mezi ashize Perezida Kabila udashaka kurekura ubutegetsi akaba ndetse asa n'uri mu gahunda imwe na bashebuja Kaguta Museveni na Paul Kagame yo kubugundira. Imibonano ya Kabila na bagenzi b'u Rwanda na Uganga mushobora kuyasoma ahan'aha kandi mugasanga yarabaye mu gihe kimwe!

None hashize amezi atatu gusa, ngo none Makenga, rumalizamiryango wahekuye igihgu cya Kongo agatsemba abantu umugenda, aracitse. Kugez ubu, Colonel Sultani Makenga yari yarahungiye muri Uganda na zimwe munyeshamba ze, aho babaga basa n'abafungishije ijisho mu kigo cya gisirikari cya Bugande!

Ntwabura rero kwibaza - n'ubwo ngo u Bugande bubeshyuza inkuru ry'icika rya Makenga (kanda hano usome inkuru y'umwimerere) - niba iriya mibonano ifitanye isano n'iyi nkuru. Kuko n'ubundi birazwi ko Mekenga n'inyeshyamba ze, n'izindi nyinshi zeze mu karere kacu, ari abacanshuro bakorere abanzi ba Afrika n'abanyafrika bashaka kudusenya no kudutsemba. Bagakoresha abandi banyafrika nka ba mekenga b'amabandi, n'ubundi nk'amabandi, batagira icyo bagirira impuhwe.

Twibutse ko izi ngegera z'inkoramaraso za M 23 hashize imyaka itatu zarakubiswe n'ingabo za Kongo zibifashijwemo na Tanzania na Afrika yepfo, izihonote zikirukira iyo zari zaraturutse, mu Rwanda no mu Bugande.

Retour à l'accueil