Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Gufungurira amasoko abanyamahanga, ntibivuga kugira abanyarwanda ingaruzwamuheto! Turashimira abanyarwanda bihagazeho bagakubita abakoresha babo b'abashinwa!

12 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ejo abayede b'abanyarwanda barwanye n'abakoresha babo b'abashinwa, bapfa imishahara yabo bishyuzaga. Abashinwa ngo bihaye akamenyero ko gukubita abanyarwanda babakorera! Ndetse abanyarwanda barinuba bagira bati : "abashinwa bagiye kudukoloniza pe!". Ibi ntabwo dushobora kubyihanganira mu gihugu cyacu, amashiku n'ubukoloni twarabisezereye.

Abanyamahanga bifuza gutura no gutunganirwa mu gihugu cyacu bagomba kutwubaha nk'uko tububaha hano iwacu cyangwa iyo turi iwabo. Aba banyarwanda bakosoye abashinwa rero ni abo gushimirwa. 

Ariko twibutse ko niba abakoresha biha gusuzugura abanyarwanda bene aka kageni, ni uko bashobora kuba bafatira urugero ku bayobozi b'igihugu. Nk'uko buri wese abizi, abenshi mu bayobozi bacu bihaye kuragiza inkoni abanyarwanda nk'abaragira, aho birirwa babakubita, haba mu masoko hano i Kigali cyangwa mu turere no mu midugudu. Aha n'aho turashishikariza abanyarwanda kwihagararaho, nabo bakajya bakubita abayobozi babangamira mu burenganzira bwabo babakangisha inkoni.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article