Evode Uwizeyimana ni umugabo ugira akarimi karere cyane kandi karyoshye. Niko kigeze gutuma avuga ngo "FPR ni agatsi k'amabandi kitwaje intwaro". Ntibyateye kabiri amaze kuvuga ayo magambo, ka gatsiko kamuha umwanya muri ministeri, arawemera. Mbese ubwo rero aba yemeye kwinjira muri ka gatsiko barakorana. Aba abaye ibandi mu yandi.

Ashobora kuba yarabaye ibandi ryiza cyane, kuko ejobundi yungurujwe, akinjizwa muri guverinoma. Ariko yari afite ubusembwa agomba kwiyozaho: yari yarise abakoresha be agatsiko k'ambandi! Uno munsi, Evode uwizeyimana yakubiswe icyuhagiro, yasabye imbabazi. Ni ubwo yatangiye asobanura ko yasabwe kugira icyo avuga ngo kuri uyu munsi wa Unity Club, ahubwo yatinye kuvuga ko yabitegetswe! Nicyo cyiru cya mbere yagombaga gutanga kubera akarimi ke! Hanyuma akanazinukwa kwitekerereza ku giti cye!

Evode Uwizeyimana yinjiye idindi, ku burya anasa n'ushaka gusumba uwarishinze! Bigaragara cyane aho rugikubita yatuye aho ikinyoma cya rutura ngo ku ngoma higishwaga ubumwe bw'abahutu aho Kagame yigisha ubumwe bw'abanyarwanda! Evode hakishwa ikindi, iki kiranyagisha. Cyangwa dushyiririre ahabona amajwi cyangwa inyandiko na za discours z'uwo mugabo aho avuga ubumwe bw'abahutu gusa. Wivugiye ko Habyalimana yazaga akabivuga rwose. Kubwo kudufasha kumenya amateka yacu yose yose, waba ugize neza ayo magambo ya Habyalimana uyatangaje rwose!

Retour à l'accueil