Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha - CPI/ICC : Isi yose ku isaha n'umurongo w'u Burundi...

20 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Amezi abiri ari hafi gushira, igihugu cy'u Burundi cyiyobwe na Pierre Nkurunziza cyiyemeje kuvanura n'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI-ICC. Leta y'u Burundi yasobanuye impamvu kuburyo buhagije nk'uko mushobora kubiasoma no kubisoma hano mu nyandiko no mu majwi ya radio Ijwi ry'Amerika.

Mu byumweru bike byakurikiyeho, u Burundi bwahise bukurikira n'ibindi bihugu nabyo byatangaje ko biribwaribwa no gusezera muri uru rukiko : Afrika y'Epfo, Gambiya, Kenya, Philippine n'u Burusiya nibyo biri mu nzira yo gusohokamo. 

Ibihugu by'Afrika by'umwihariko biragiriza uru rukiko ibikorwa byarwo bishingiye ku irondakoko n'ivangura, bibasiye Abanyfrika, no kubogamira ku nyungu z'ibihangage. Ku buryo bamwe babona ko rwihaye inshingano yo kuba igikoresho cya ba mpatsibihugu na gashakabuke muri Afrika, cyo gutoteza abayobozi b'Afrika bitaye gusa ku mibereho myiza y'abaturage.

Uru rukiko rwari rumaze igihe runengwa, cyane cyane aho rufatiye uwahoze ari umukuru w'igihugu cya Côte d'Ivoire Laurent Gbagbo, aho byagaragariye buri munyafrika wese utekereza kandi wiyubashye ko mu by'ukuri rwashyize mu ngiro ibyifuzo cyangwa amabwiriza y'igihugu cy'u Bufaransa. Iki gihugu nicyo cyateje intambara muri Côte d'Ivoire kigamije gushyira k'ubutegetsi umuja wacyo Alassane Dramane Wattara. Ariko, mbere y'u Burundi, nta gihugu na kimwe cyari cyarigetse gitunyuka gutangaza ko gisohotsemo. U Burundi nibwo bwatinyuye andi mahanga, kandi birashoboka ko ibihugu byifuza gusohoka bizagenda byiyongera mu minsi iri imbere.

Si kenshi igihugu cy'Afrika cyibwiriza cyigafata icyemezo, maze kigakurikirwa n'ibindi ku isi yose.Ahubwe Afrika yose niyo imenyereye gukurikira butama indi migabane no mu bintu yo idafitemo inyungu namba, ahubwo akenshi biyikandamiza. Icyo umuntu yashimira abayobozi b'u Burundi, ni uko bakora ibintu byose mu bworohe no kwicisha bugufi, bakirindi kubikuramo amakuzo bagenda basakuza hose ngo bakoze ibintu ibi n'ibi. Iyo ruba u Rwanda, ubu isi iba yaracitse umugongo. Brashakuje cyaneeee, baracatse uruhondo. Icyemezo cy"u Burundi nticyatinyuye ibindi bihugu gusa, ahubwo cyanatumye CPI idagadwa...

 

 

N'ubwo uru rukiko rusa n'urwinginga abanyafrika ngo bo kurusohokamo - nimugihe, biramutse bivuyemo byose rwahita rusenyuka - ibihugu by'Afrika byo birasa n'ibyarahiriye kudasubura inyuma.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article