Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Biramushobeye asubiye inyuma : ariko Padiri Thomas Nahimana ni uwo guhabwa amashyi n'impundu!

25 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Yari yiyemeje ko atazahoka mu kibuga mpuzamahanga Jomo Kenyatta, atari uko ahava yurira indege aza mu Rwanda. Yaragerage, arahatiririza, arangira, ariko biranze. Ntako atagize. Ndetse no kujyenda, byamubereye ubugenge. Kuko ntako abayobozi b'u Rwanda batakoze ngo bamumanize mu rwego rw'impapuro z'ingendo. Kugeza ubwo rero yagombye gukoresha impapuro za ba mukerarugendo kandi aaha mu gihugu cye nk'uko mushobora kubisoma muri iyi nyandiko iri hejuru.

Ariko ntacyo bitwaye! Ibi byose ni ibimenyetso ko FPR Inkotanyi na Kagame badahuza imvugo n'ingiro, kandi ko nta bushake namba bafite bwo kwugurira amarembo y'igihugu abanyarwanda bose. Nk'aho bashaka ko u Rwanda rwose ruba akarima k'agatsiko k'abantu batageze no ku ijana mu gihugu cyose.

Kuba rero Padiri Thomas Nahimana agarutse nta gisebo cyirimo. nta kimuga kirwana n'ibuye. Kagame aracyafite amaturufu n'ubwo azashyira akamushirana. Ariko uku kugaruka, birahinyuza Kagame kurusha kujya mu gihugu, bakakuburabuza mu bikorwa byawe, ndetse bakakugirira neza. Iyi nkuru yaravuzwe cyane mu mahanga. Ibinyamakuru byose byarayivuze. Kagame nta kintu ashobora kongera kubeshya ngo ni nta opozisiyo abangamira.

Ejo bundi, twari twakoze inyandiko igira inama Padiri Thomas Nahimana yo kwisubirira inyuma kuko yari amaze gutura ikivi cye. Byaragaraga ko Kagame atazamukundira N'ubwo atageze ku ntego yari yihaye, urugendo rwe rugize akamaro ko kugamburuza Kagame no kumwerekana uko ari izuba riva : umunyagitugu n'umunyabwoba utihanganira guhanga n'ibitekerezo binyuranye n'ibye.

Ntiyari uwa mbere. Abamubanjirije bose barangiwe ndetse bo bahura n'uruva gusenya arabafunga abandi arabica. Ariko ubu Padiri Thomas Nahimana afunze umuryango wa nyuma abanyarwanda bibwiragamo ko bashobora kunyuramo bagataha iwabo. Kuri ibyo rero uyu mugabo ni uwo gushimirwa, ahanyranye ishema n'ubutwari.

Igisigaye ni ukwiga izindi ngamba.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

justin 12/01/2017 23:27

Ariko mwarasanze koko arikose harya uwo padiri niki ashoboye uretse amagambo yirirwa avuga HE wacu ntiyamubuza kuza kuko uriya ntacyo avuze nagito iyo ashaka ibyangombwa byemewe ntazane ibyamukerarugendo