Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abasirikare b'u Rwanda mu myitozo ihuje imitwe yose y'Ingabo! U Rwanda rwa pal Kagame rwaba rushakisha uburyo bwo kwongere gukoma inkongi y'intambara mu karere?

12 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

 

Kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi mu Rwanda, igihugu cyacu nticyongeye kugirana umubano mwiza n'ubusabane n'ibihugu bidukikije. Kimwe ku kindi, byose byagiye bigirana ibibazo by'amakimbirane n'u Rwanda, ndetse bimwe nka Kongo na Uganga, bigera aho bigwana mu ngoto! Kandi buri gihe bitututse ku mahane n'ubwanduranye bya Paul Kagame, wicara aribwaribwa iyo atamennye amaraso y'abantu.

Nyuma y'intambara ya Kongo, Kagame yanduranyije kuri Tanzania, ahabwa gasopo. Yerekeza iy'u Burundi, ubu ibihugu byombi bikaba bishyamiranye. Ubwo ariko akaba atarahwemye gushotora akongo yoherezayo uduteroshuma.

Biragaragara ko Kagame akora ibyo ashoboye byose ngo akore intambara. Dore ko anayitegura ashishiskaye cyane. None se ejobundi ntayari mu myitozo y'imitwe yose y'ingabo z'u Rwanda? Imyitozo nk'iyo se yakorwa nta ntambara wietegura? Kandi afite impamvu nyinshi zimutera gushakisha intambara kugirango yivanye mu bibazo byinshi igihugu kirimo kugenda gishaya mo! 

Hari ibibazo by'ubukungu! Igihugu ntabwo kinjiza amafaranga ahagije yatuma ahangana n'imishinga yiha...yemwe no guhemba abakozi ba leta! Si ibanga, abakozo benshi, cyane cyane abarimu bamaze amezi n'amazi badahembwa! Bamwe mu basirikare, abapolisi n'abandi bayobozi bo mu nzego zo hasi ni uko!

Hari ibibazo by'inzara yayogoje igihugu bucece, ariko ubu bitaba bigishoboka kuyihishira! Nzaramba! Iyo nzara imaze imyaka n'imyaka ikaba ari n'aho yakuye iryo zina rya nzaramba!

Hakaba rero hari n'amatora yegereje! Kagame agomba kubona impamvu ituma amasahyaka atavuga rumwe n'ayo atajya mu matora, kandi akerekana ko atariwe uri ku butegetsi ibintu byacika! Ubundi, dusanzwe tuzi ko mu bihe bibanziriza amatora, haduka abantu batera za grenade bakica abantu! Ariko ubu ayo mayeri yaravumbuwe, ntashobora kwongera kuyakoresha. Cyane cyane ko nta wugaragara yegerekaho umutwaro, nk'uko mu myaka ishize yabikoraga, yitakana abafegereli cyangwa ba Nyamwasa!

Mu mezi ashize, ni abarundi bicirwaga mu Rwanda, cyangwa bakarasirwa ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article