Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umwami wa Maroko yasuye u Rwanda ariko abanyarwanda nta musaruro bazakura mu mubano w'u Rwanda n'ibihugu by'abarabu!

20 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ejo bundi, Umwami wa Maroko Muhammed VI yasuye u Rwanda mu byubahor byinshi! Abanyarwanda nabo bari babucyereye, nk'uko babigenza buri gihe iyo babonye impu zera! Ibi babisangiye n'abirabura bose kubera ubukolonize bukibari mu mitwe no mu mitima! uretse ibyo, ni byiza kwagura amarembo ariko abanyarwanda bagomba kumenya inshuti zabo! Kuko kuzimenya, bituma hari abo usamarira kuko ubishyikiraho, n'abandi wenda usanga uguna, bityo buri muntu ukamushyira mu mwanya we!

 

Mu birebana rero n'imibano hagatiy'u Rwanda n'ibindi bihugu, abanyarwanda bagomba kumenya ko hari itabafitiye akamaro cyane! Ko ahubwo bayihomberamo aho kuyungukiramo! Muri yo, harimo imibano tugirana n'ibihugu by'abarabu! Kubana n'ibihugu by'abarabu, n'ubwo byaba ibyo muri Afrika, nta nyungu na mba tubifitemo (n'ubwo wenda ku mpamvu za politiki twagirana ubucuti bwa nyirarureshwa). Nta batindiye, impamvu si iy'iyindi : abarabu bagira irondakoko rirenze ukwemera!

 

Irondakoko ry'abarabu riteye ishozi! Irondakoko bagirira abirabura rirenze ukwemera! Muri Maroko n'ibindi bihugu byose by'abarabu, birirwa bica abirabura mu mijyi babaziza ko ari abirabura! Jenoside y'abirabura ihoraho! Bimwe muri ibyo bihugu, baracyafata abirabura ku ngufu bakabagira abacakara! Ndetse banemeza ko ari igitabo cyabo Korowani kibibahera uburenganzira! Murumva rero hari ikibazo!

 

Amasezerano y'ubufatanye yose twagirana rero, mu by'ukuri nta wundi afitiye akamaro uretse abanyamaroko gusa! Mu gihe abarabu bidegembya mu bihugu byacu, bagashora mu mirimo inyuranye bagakora nta nkomyi, biragoye kuba wabona umwirabura wo mu bihugu by'abarabu uhafite imali n'abakozi b'abarabu! Yemwe n'abarabu bafite ubwenegihugu cy'ibyo bihugu ntibagaragara, nta rwego na rumwe rw'ubuyobozi cyangwa rw'imali wabasangamo! Nyamara bahari ari benshi cyane, cyane cyane mu majyepfo ya buri gihugu (Mauritaniya, Maroc, Tuniziya, algeriya, Misiri, Libiya...)

 

Reka dutinde gato kuri iyi ngingo y'abirabura bafite ubwenegihugu muri biriya bihugu byo muri Afrika twita iby'abarabu : benshi mu byanyafrika, bibagirwa, cyangwa ntibazi ko nta gihe kirekire cyane gishize, Afrika yose yose uko yakabaye yari ituwe n'abirabura gusa! Kugeza mu kinyejana cya munani nyuma ya Yezu Kristu, uretse mu Misiri,..., nta handi harangwaga umwarabu ku butaka bw'Afrika. Bose bahageze nyuma, ubwo bitwaje idini ryabo, bagabaga ibitero byo kwigarurira isi (aha n'aho abirabura ntibazi cyangwa bibagirwa ko kimwe n'abanyaburayi, abarabu nabo bigeze kugaba ibitero byo kwigarurira isi yose, n'ubu bikiri mu migambi yabo bakoresheje idini ryabo). Icyo gihe bagabye ibitero kuri Afrika. N'uko bayogoje Afrika yose y'amajyaruguru ndetse bakambuka bakagera muri Espaniya, Ubufaransa... Icyo gihe abirabura bose barabatsembye, abandi barabahinda bahungira mu majyepfo, abandi nabo benshi cyane batwarwa bunyago kubagira abacakara. Abarabu nibo batangiye gushimuta abirabura no kubagurisha...ku buryo n'ubu udusigazwa twabo tukiboneka muri Turukiya, Iraki, Irani...no mu bihugu byose by'abarabu.

 

Ni ukuvuga rero ngo, abirabura bafitanye amateka mabi n'abarabu adatuma bakorana neza, cyane cyane ko ayo mateka akomeje guhishirwa! Kubera rero ko muri ayo mateka hagati y'abirabura n'abarabu, aba aribo bayungukiyemo abirabura bayasuzugurirwamo, na n'ubu niko bikiri, nibura mu mitwe no mitima yabo! Kandi no mu ngiro bikaba ariko bimeze nko bigaragara hejuru! Niyo mpamvu rero mvuga ko nta nyungu dufite mu bucuti bwacu na Maroko cyangwa ikindi gihugu cy'abarabu! Tuburiramo byose, Maroko ikabyungukramo cyane! Dufate ingero ebyiri gusa!

 

Mu rwego rw'ubukungu, Maroko yatsinze igitego cya mbere igura imigabane hafi ya yose mu banki y'u Rwanda! Ubutunzi bw'abanyarwanda bugiye kujya mu maboko y'abanyamahanga nyamara bo ntacyo batunze muri Maroko! Ubu kandi ibicuruzwa byo muri Maroko bigiye kwisuka mu Rwanda, mu gihe u Rwanda ntacyo rugurisha muri Maroko!

 

Ikindi Maroko igenda igurisha muri Afrika, ni idini ya Islam, aho icyo gihugu cyemera kwakira ku buntu abashaka kuba ababwirizabutumwa bwa Islam! Ni ukuvuga ngo umuco wacu n'ubundi ugeze aharindimuka, nawe ugiye kuhahombera, kuko benshi mu banyarwanda bashobora kujya kwiga imico y'abirabura barabuwe nyine n'impu zera! Abantu benshi bibagirwa ko amadini, ari imico, imigenzo, cyangwa imihango y'ibindi bihugu! Ko Islam ari imico y'abarabu nk'uko ubukirisitu ari imico y'abazungu, ubuyuda, imico y'abahudi, n'ibindi...

 

Dore uko muri Maroko no mu Rwanda bavuga uruzinduko rw'umwami Mohammed VI n'amasezerano yashyizweho umukono hagati y'ibihugu byombi!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article