Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Birasobanutse noneho, Umwami Kigeli V Ndahindurwa azashyingurwa mu Rwanda. Nyuma ye, ubwami mu Rwanda burazimanganye burundu!

6 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Amezi arenga atatu yose yari arenze (itanga rye twari twarivuzeho hano), abanyarwanda bahanze amaso urutegereje umwami wabo wa nyuma! Ikibazo cyari cyarabye icy"umuryango, wari waricyemo uduce tumashana.  Bamwe ntibifuzaga ko ashyingurwa mu Rwanda, ngo siko yabyifuzaga. Abandi nabo bashaka kuzana umugogo we mu Rwanda. Byabaye ngombwa ko ubucamanza bw'abanyamerika, igihugu yabagamo, bukiranura ibyo bica byose byaryaniraga k'umugogo w'umwami.

Mu minsi ya mbere y'itanga ry'umwami, kimwe ngo mubyatumaga umuryango we umashana, ngo harimo ikibazo cy'ikamba ry'ubwami : ninde uzarisigarana? Ikamba ntabwo ari ikimenyetso cy'ubwami gusa nk'uko tukibona, ahubwo ni n'icyo risobanura. Ufite ikamba niwe uba ufite ubwami nyine.

Jye nasanze ikibazo cy'ikamba kitaragombaga kumena umutwe abo bantu. Muti kuki? Tutabiciye kure ngo tujye mu magambo menshi, ubwami mu Rwanda, burazimanganye burundu nyuma y'itanga rya Kigeli V Ndahindurwa. Dore impamvu:

1° Kuva Rucunshu yaba, n'ubundi ubwami mu Rwanda bwari bwarasenyutse cyangwa bwarahumanye : Musinga yimye mu buryo bunyuranyije n'imihango n'imigenzo y'ubwami mu Rwanda, kuko yabugezeho hakoreshejwe ingufu n'imenamaraso! Siwe warutegenyijwe n'imihango.

2° Umuhungu we Mutara Rudahigwa wamusimbuye nawe, byabaye binyuranyije n'imihango n'imigenzo ya cyami, na se ubwe atari yarakurikije. Rudahigwa yahiswemo n'abazungu, arangije aniyambura ubwami abuha balinga yitwa Kristu-Umwami! Ubwo yashyiraga igihugu cye mu maboko y'uwo mwami balinga, ni nk'aho yari yihakanye ubwami bwe k'u Rwanda.

3° Kigeli V Ndahindurwa, wasimbuye Rudahigwa, nta wuzi uburyo yahiswemo. Mu kwima kwe, nawe ntihigeze hakurikizwa imihango n'imigenzo ya cyami. Ndahindurwa ntiyigeze aba umwami w'u Rwanda, ntiyigize yima ngo ayobore u Rwanda n'umunsi n'umwe!

4° Biravugwa ko Kigeli V Ndahindurwa, nta mwana asize. Uwamusimbura ntazwi, ntiyigeze yerekanwa mu ruhame ngo rubanda imumenye.

5° Ikamba ry'ubwami si ry'umuryango, ni iry'igihugu na rubanda! Rubanda rwasezereye ubwami binyuze muri Kamarampaka, igihugu gihinduka Repubulika. Igisigaye ni ugufata ikamba nk'ikimenyetso cy'amwe mu mateka y'u Rwanda, rigashyingurwa mu nzu y'igihugu ndangamurage.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article