Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nyamara Paul Kagame n'ingoma ye, bashobora kuba bari mu ihurizo ritoroshye muri ibi bihe!

18 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ejobundi Perezida Kagame avuga ku by'iyuburwa ry'iperereza ry'abafaransa ku wahanuye indege y'uwahoze ari umukuru w'igihugu Jenerali Majoro Yuvenali Habyalimana, yabwiye abamwumvaga ati : mwihangayika, ntibibatere ubwoba, ibibazo nimubimparire nzabyirangiriza! Yavuze ko we nta kibazo bimuteye ko rwose abimenyereye kandi amenyereye no kubibonera ibisubizo! Reka tuvuge ko niba atari uburyo bwo kwitera akanyabugabo, wenda ibyo yivugisha bikaba ari byo! Ariko nta wabura kwibaza akabazo! Kuki kagame asa n'aho asakijwe n'ibibazo muri iki gihe? Mu gihe gito cyane twabonye ibibazo byinshi byagiye byisukiranye!

 

Icya mbere kigaragara ni uko Kagame atagikunzwe mu mahanga nka mbere, aho wasangaga agenda abantu bamutegereje nk'abategereje igitangaza cyangwa umukiza! Ubu asigaye agenda yitwaje abantu be - abenshi banabihatirwa - bajya kumukomera amashyi no kumubaza ibibazo bya nyirarureshwa! Ubu asigaye asanganizwa imijugujugu y'amase, inyanya n'amagi atera na rubanda rusanzwe! Ariko ubu kumwamagana byafashe indi ntera, aho n'impuguke nyinshi zinyuranye zifata ijambo zikamwamaganira kure!

Ubu nta hantu na hamwe ku isi Perezida Paul Kagame agishobora gukoza ikirenge atamaganiwe kure nk'ikirura cyububa cyiyegereza ikiraro cy'amatungo!

Icya kabiri ni uko amahanga n'imiryangompuzamahanga amaze kumurambirwa akaba agenda amukukuraho amaboko gahoro gahoro! Ibi bigaragarira cyane mu myanzuro iherutse gufatwa n'intumwa za rubana z'umunyango w'ibihugu by'uburayi byibumbiye hamwe "Europen Union". Muri iyo myanzuro u Rwanda rukaba ruvebwa mu rwego rw'ubutabera n'uburenganzira bw'ikiremwa-muntu!

Hagati aho, abafaransa nabo baba bacyukije iperereza bari barahagaritse ku ihanurwa ry'indege ya Habyalimana Yuvenali, wahoze ari umukuru w'igihugu!

Hagati aho, African Union, imaze kumuvuguruza ku kibazo cy'u Burundi. nta wutazi uburyo Kagame yivanze cyane mu bibazo by'u Burundi kugeza n'aho atoza ingabo zo kubutera no guhungabanya umutekano w'icyo gihugu! Nyamara, Perezida Idris Déby wa Tchad wari Perezida wa African Union ibyo byose bitangira, arunga mu ry'abayobozi b'u Burundi!

Hagati aho, iki wenda kikaba ari n'ihurizo rya gatatu kuri we, ni uko inkuru mbi imbere mu gihugu n'aho, inkuru mbi zikomeje kwisukiranya : byatangiranye n'urupfu rwa senateri Mucyo Jean de Dieu abanyarwanda benshi batarashira amakenga (kanda hano usome usobanukirwe). Hakurikiraho igitabo cya Corneille Nyungura kirega ingabo za Kagame kuba zaratsembye umuryango ( kanda hano usome inkuru ye )! None haye n'urupfu rw'umwami Kigeli V Ndahindurwa! Umurambo we uzazanwa i Rwanda ( kanda hano usome inkuri ibyerekeye) ) ? Cyangwa uzahezwa ishyanga? Kagame niwe ufite ibisubizo! Kagame niwe gisubizo!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Mucinoni Antoine 18/10/2016 16:01

Imbwa n'ebyiri, theogene na famille ye yose bateye imbere kubera Président Kagame, none bahindutse y'imirizo. Urandika nkaho ufite ukuri. Ninde utazi ko abafaransa na bagosora nibo bishe Habyarimana. Narakubwiye kuki bishe abasilikare bababiligi ?