Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Noneho nta gushidikanya, Senateri Mucyo Jean de Dieu yishwe n'ingoma ya Kagame! Niko bamwe babihamya!

6 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Mucyo Jean de Dieu, senateri mu nteko ishinga amategeko y'igihugu cyacu, yitabye Imana ejobundi. Icyatangajwe ni uko yikubise hasi mu madaraja y'ingoro akoreramo, inzongera igahita yirenga! Ubundi ibyo ntawe byagombye gutungura, kuko bahaho indwara z'umutima n'imivuduko y'amaraso, zishobora koko guhitana abantu mu mazanganya, mu bintu rwose by'amayobera!

Ariko igitangaje ni uko hanatangajwe ko nta gikomere yarafite! Biragoye kwumva ukuntu umuntu agwa mu madaraja ntakomreke. Hari n'abateye urwenya bagira bati : "hari abantu benshi bakuze bagwa mu madaraja, nyamara ntawe birica! Bati n'ubwo bakomereka cyangwa bakavunagurika, ariko ntibisanzwe ko bahita banogoka".

Mu by'ukuri inkuru y'urupfu r'uyu musenateri, iteye amakenga umuntu arebye neza uko yahise isobanruwa n'abayobozi bagize icyo bayivugaho. Kandi kubona Perezida Kagame ntacyo yaruvuzho, ndetse nabayobozi bose bakuru - uretse Perezida wa Sena na Ministri Busingye Johnston - bakinumura, biteye kubyibazaho! Yewe n'ishyaka akomokamo FPR inkotanyi, ntacyo ryavuze...

Sitwe twenyine twagize amakenga rero. Haari aha, turabasangiza inyandiko yo http://www.rugali.com kuko dusanga ko ibaza ibibazo natwe twibaza! Twibutse ko Mucyo Jean de Dieu ashinjwa n'abanyarwanda benshi kuba umwicanyi ruharwa!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

TUZA 11/10/2016 13:23

ariko murabona abanyarwanda tugikeneye bene aya matiku yanyu,please mujye mutubwira uko twakiteza imbere ariko mutuvaneho ayo matiku yanyu rwose.igihugu cyacu ni cyiza ndetse nabayobozi bacu nibeza barangajwe imbere nintore izirusha intambwe HE president Paul Kagame.

Gihana 08/10/2016 06:15

Ihora ihoze kandi ngo uwicishije inkota nawe azicishwa inkota. Ubundi se abantu tubanye tukumvikana tukumva ko umuntu ali nk'undi ko ntawe uruta undi, tukabana neza byadutwara iki? Kwica cg kwicisha cg kubeshyera cg gufungisha...mugenzi wawe ngo kubera amako, ngo kubera amafranga, ngo kubera aho avuka...quelle stupidité. Ni kimwe no kuramya umwicanyi uwo aliwe wese umwicanyi ni umwicanyi kumuramya c'est une vérirable stupidité. Umunyakuli umutima uhora ukeye n'iyo yiruhukiye aruhuka neza. Ugilira mugenzi we nabi ntasinzira umutima uhora umurya ahekenya amenya...courage mwese muziza bagenzi banyu icyo balicyo.

Sadam 07/10/2016 13:40

Uwanditse ibi bamuhe ubufasha bwo kwivuza

Bolingo 07/10/2016 09:50

Ntago aribyo bizatuma abanyarwanda bayoboka iyo politique yanyu yi sebanya nibinyoma kdi ibyo mukora isi ukubaka urwa babyaye ahubwo ni ukurwandagaza abanyarwanda twese dukomeje kwihanganisha umuryango we kdi nawe nyagasani amuhembere imirumo myiza yakoze

Gaga 07/10/2016 09:24

Grace na Eric muri abantu b'abagabo gusa mwibatuka ubwo bafite impamvu ariko bamenyeko u Rwanda rwarenze amagambo ,ubu ibikorwa byiza nibyo bikora kandi dufite ubutabera bukora, niba hari uwishe MUCYO azabihanirwa. Kuvuga usebya abandi ni ukwiyandarika no kwisiga isura mbi. Mbara cyane iyo mbonye Umunyarwanda uvuga agakora inkuru nk'iyi akanayi posting kuri blog aho n'abanyamahanga bashobora kubibona. Njye birambabaza pe, u Rwanda rwacu mureke turwubake sha! Tugabanye urugambo ahubwo duhuze imbaraga ikibi tukirwanye,icyiza tucyimike, nguko uko tuzatera imbere tukanateza igihugu cyacu imbere. May the soul of Mucyo RIP