Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Noneho Itorero rya Gatulika, rirashyize rivugiye abazungayi, bamwe mu banyarwanda batotezwa buri munsi ntibagire uruvugiro na kivulira!

23 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Twibutse ko mu gihugu cyacu no ku bayobozi b'umugi wa Kigali, kwica abazunguzayi ni nko guhonyora urushishi, cyangwa kwikiza umwanda! Abantu barica ku manywa, kandi nta kurikizi n'imwe ku nkoramaraso! Ahubwo zishimirwa ko zikora akazi kazo neza!

Ubusanzwe, amadini yo mu Rwanda, asa n'ayabaye ibikoresho n'imizindaro ya FPR-Inkotanyi n'ubutegetsi bwayo. Ndetse benshi mu bakuru bayo madini, bitwara nk'abakada b'ishyaka riri ku butegetsi. Ku buryo, hari n'abategura ibiterane buri mwaka bisa na meeting politiki perezida wa rpubulika Paul Kagame akaza guharanga abayoboke, no gusebya, gutuka, gukangisha kwica cyangwa kwishimira kwica abatavuga rumwe nawe!

Aya magambo y'urukoza soni Umukuru w'igihugu yayavugiye imbere y'abanyamadini!

N'uko rero byari byifashe kugeza ubu : gukomera amashyi imvugo zigamba kwica abanyarwanda, zikoshya abanyarwanda kwica abandi! Niyo mpamvu rero muri ibi bihe byose biherereye inyuma, twabonye abanyarwanda batagira ingano bahohoterwa imihanda yose - baba abo bazunguzayi, abaturage ku mirenge - ariko ntihagire uwiyita ko yihaye Imana no kurengera abatagira kivulira, ukopfora. Abantu barakubitwa, baricwa, barasenyerwa, barafungirwa ubusa, ariko amatorero yose yarinumiye. Nyamara abo banyarwanda batotezwa, abanshi ni abayoboke b'ayo madini anyuranye, ndetse batangamo amaturo abayobozi bayo baryamo amaraha, bubakamo amahoteli, amashuri, amavuliro, baguramo amamodoka ndetse n'amdege... kandi icyo gihe bagombye kwigomwa byinshi, ngo baratanga amaturo y'Imana.

 

Ubu rero reka dushimire Kiliziya gatolika yikubise agashyi - n'ubwo ibikoze itinze cyane, ikaba yagaragaje ko itemeranya na leta, mu migirire yayo yo gutoteza rubanda rugufi, cyane cyane urwo mu mujyi wa Kigali rwiswe abazunguzayi! Twishimire ko noneho babonye uruvugiro n'umuvugizi !

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article