Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ni amateka yacu: mu kwezi nk'uku k'ukwakira k'umwaka 1946, nibwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze u Rwanda, arwegurira uwitwa Kristu Umwami, uwami balinga!

28 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko twabikomojeho mu yindi nyandiko ubushize, ubwami rw'u Rwanda bwahagaze kuba ubwami nyabwo, ni ukuvuga ubwami buturuka mu mihango n'imigienzo ya cyame cy'u Rwanda, kuva ku marorerwa yo ku Rucunshu. Icyo gihe, uwagomba gukomeza ubwami nyuma y'aho se Umwami Kigali IV Rwabugili atanga, yagabweho igitero n'abamurwanyaga mu nda y'ingoma, baramwica. Ni uko Rutarindwa apfa atimye! Yanze ko bamufata mpiri bakamwica urubozo, maze we n'umuryango bitwikira mu ngoro y'i Bwami. N'uko amateka abivuga....

Nyuma y'aho rero, abamukurikiye ntabari bakiri abami b'u Rwanda bukuri, uhereye kuri Yuhi Musinga, nawe wari umuhungu we ariko atari wese wahiswemo kumusimbura. Ibya Musinga ntitubitandaho, wenda tuzabigarukaho. Ahubwo dusimbuke tugere k'umugungu we wamusimbuye ariwe Rudahigwa. Uyu Rudahigwa nawe yasimbuye se mu buryo budasobanutse, kuko asa n'uwahiswemo n'abakoloni bamaze gucira se ishyanga. Rwabugiri rero niwe uzahuhura ubwami bw'u Rwanda, aho n'ubwo yarafite atabibikwiye yaje kubwiyambura akabuha umwami wa Balinga, balinga y'nyamahanga.

Muti byagenze bite? Yeguriye u Rwanda uwitwa Kristu-Umwami! Ni ukuvuga ngo, yiyambuye ubwami bwe, yihakana u Rwanda n'abanyarwanda, byose abirambika ku birenge by'uwo mwami wundi utazwi, ariwe balinga! Ni uko umwami w'u Rwanda, yemera gupfukamira undi mwami, atanazi, atabonye, utafanafite igisekuru na kimwe mu Rwanda! Muri uko kwemera ko aganjwe, dore umuvugo Rudahigwa yamutuye:

 

Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.


Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.


Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.


Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.


Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.


Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.


Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.


Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.


Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.


Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.


Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.


Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.


Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.


Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.


Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.


N’amahanga yose uko anagana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubunubu n’iteka ryose.

Amen

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article