Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ngo Kayumba Nyamwasa aritsamura Perezida Paul Kagame n'agatsiko ke k'abicanyi bakadagadwa... Nibamenye ko kurya ari ukwishyura

27 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Kuki Umukuru w'igihugu cyacu n'agatsiko bashyushye mu mitwe bakaba baharitse imitima muri iyi minsi? Kuva aho bimenyewe ko Kayumba Nyamwasa agiye guha ubuhamye bwe abacamanza b'abafaransa baperereza ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana Yuvenal, i Kigali ntabikigoheka, kandi baciye uruhondogo. 

Ubu imvugo yasubiye iy'ibitutsi, gusebanya no gukangisha intambara na jenoside. Muri iyi minsi, General James Kabareba niwe wabaye inkotsa y'igihugu! Umunsi umwe ati :

Undi munsi akagaca, abatuvuga rumwe na leta ni ibisambo, bahawe amafranga, barashaka guhundura perezida, ni ukuvuga ngo barashaka gukora jenoside! Hagati aho akaba aduhaye - wenda atanabishakaga - urufunguzo rutuma twumva tukamenya uko yageze ku butegetsi : 

Uwitwa Ruvusha nawe - uyu ni umuyobozi w'ingabo mu ntara y'amajyepfo - akazana intero ye ati "dufite igihugu cyiza, ariko gifite abanzi benshi!"

Ni uko umuntu akibaza, ati : "ariko se, abanzi b'u Rwanda ni bande?" Uwitwa Edward Mubalaka, indi nkotsa ya FPR-Inkotanyi, aratanga igihugu nta kujijsha, nta kuzigura! 

Ariko rero, ibi byose birasa nko gusaza imigeli k'umuntu urimo usa n'uri k'umunigo. Ubundi Kagame n'agatsiko cye, iyaba batekerezaga neza, ntabwo bagombye gutangara kubirimo bibabaha. Bashatse bakwemera, kuko turacyari ku ntangiriro. Buri kintu n'igihe cyacyo. Kurya no kwishyura, kurira no guseka!

Kagame yabeshye isi yose - abanyarwanda benshi bo bazi ukuri rugikubita - yibwira ko atazavumburwa. Umuntu ashobora kubeshya abandi, ariko ntashobora kubeshya amateka. Kagame wageregeje gutsemba abo bafatanyije ibyaha by'ubwicanyi, yibagiwe ko ashobora wenda kubatsemba koko, ariko ntashobora gutsemba amateka. Kandi n'ubwo ari inzobere mu iterabwoba, nawe yibonera ko bitabuza abamunyuze mu nzara cyangwa murihumye bakomeza kuvuga. Niyo nabo yabica, ibyo bavuze ntibishobora gusibangana. Niyo mpamvu rero n'abanri baramuhishiriye, batangiye kumuvamo. Nibyo uwahoze ari Umushinjacyaha mukuru wa TPIR amaze gukora :

Ubwo kandi nawe aje yunga mu ry'uwamusimbuye, nawe usobanura uburyo Pauk Kagame yitambitse mu manza za TPIR k'uburyo yamubujije rwose gukora neza akazi cye, kugeza ubwo akeguzwaho! General Roméo Dallaire we azasohoka mu binyoma bye ryari?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article