Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Mu minsi iri imbere, Inteko Nshingamategeko ishobora gutakaza indi Ntumwa ya Rubanda mu buryo butunguranye nk'uko bisanzwe!

20 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko tubimenyereye, mu Rwanda amazimwe ashobora guhitana umuntu. Hari abantu benshi, na n'ubu barimo kuborera mu buroko, bazira amazimwe! Mu Rwanda, abagira akrimi karekare kandi bazi gushyariza cyangwa gutariza abandi, nibo baramba mu myanya! Birahagije kanaka ashyariza kanaka ngo yamwumvise avuga nabi ubutegetsi...

 

Muri urwo rwego, Intumwa ya Rubanda François Byabarumwanzi ni uwo gutabarizwa. Kuko ari mu mazi abira kuva aho ibinyamakuru byo Rwanda bikorera mu kwaha kw'abayobozi bitangiye kumushyira mu majwi! Arazira iki? Ngo arazira amagambo yavuze ku italiki ya 3 Ukwakira ubwo yari mu rugendo imbere mu guhugu hamwe n'itsinda ry'izindi ntumwa za Rubanda yari ayoboboye! 

 

Dore amagambo azira nk'uko tuyagezwaho n'ikinyamakuru Igihe ! 1- " (...) Bijya gutangira, ngo aba badepite bari bari gufata ifunguro maze batangira kubaza Perezida wa Komisiyo yabo iby’urugendo aherutsemo mu Bushinwa. Mu kubasubiza, ngo yabaciriye ku mayange yitsa cyane ku buryo umutekano uba wakajijwe maze nabo bakomeza kumuhata ibibazo. Mu kiganiro na IGIHE, Depite Bamporiki yavuze ko Byabarumwanzi yageze ubwo asubiza avuga ati ‘ibyo ntimukajye mubimbaza, njye mujye mumbaza ibyo ku bwa Habyarimana." 2 - " (...)  Mu gihe Abadepite bari mu biganiro n’abaturage b’i Nyamagabe mu gitondo cyo kuwa 3 Ukwakira 2016, Depite Bamporiki avuga ko yaje kumenya ko Senateri Mucyo Jean de Dieu yitabye Imana ‘nongorera Byabarumwanzi wari uyoboye inama’ amubwira ko yabimenyesha abaturage, undi nawe amusubiza ko ‘byarogoya inama’. Inama ngo yarakomeje ariko igana ku musozo, Depite Byabarumwanzi abwira abaturage inkuru y’akababaro ko ‘Senateri Mucyo yitabye Imana’ gusa ko ‘yari amaze igihe arembye." 3 - " (...)  Depite Byabarumwanzi wari ukuriye abo badepite ngo yaje gufata ijambo avuga ngo ‘njye si ndi inkomamashyi, ibyo Bamporiki ababwiye sinabishobora’.

 

Ngayo ng'uko! Dora amagambo yakururiye uyu umugabo imijugujugu n'urusaku rw'imizindaro yose ya Kigali! Ese igihugu cyacu kigomba kuba igihugu cy'ibiragi? Ese kuki abandi ba depite bari kumwe n'uyu mugabo ntacyo babivuzeho? Ni Bamporiki wabyumvise wenyine? Ibi bintu birasa n'amazimwe! Birasa na bimwe by'abana bagira akarimi karekare bicara bashyariza bagenzi babo kugirango bibonekereze neza! Naho ubundi aya si amagambo yo gucisha umutwe, cyangwa yatuma abanyamakuru barengwa n'ibyanga n'urusaku bamushyira mu majwi! Cyangwa se, igihugu kizashyireho inkoranyamagambo irimo agenewe kuvugwa n'atagenewe kuvugwa mu Rwanda!

 

Ariko rero, kuva bamushyira mu majwi, bakazano ibyo kwa Habyalimana na jenoside, uyu mugabo ni uwo gusengerwa naho ubundi buriya barangije kumugenza ku ndunduro y'imanga! Ni uwo gutabarizwa!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

diamond Kalisa 20/10/2016 09:45

Nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupha!