Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kuki Umukuru w'igihugu ntacyo yavuze ku rupfu rwa Mucyo Jean de Dieu? Ese uyu musenateri yazize iki mu by'ukuri?

4 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ejo hashize mu gitondo, havuzwe inkuru y'urupfu rutunguranye rwa senateri Mucyo Jean de Dieu, wakoze imirimo inyuranye mu rwego rw'igihugu mbere yo kugirwa senateri! Icyavuzwe kandi kikemezwa no mu itangazo rya sena ni uko ngo yikubise hasi mu madarajya ya sena, hanyuma akajyanwa kwa muganga ariko akagerayo yashizemo umwuka. Itangazo rya Sena mushobora kurisoma hasi aha :

Hagati aho abantu ntibasobanukiwe niba yatsikiye cyangwa niba yasitaye maze akagwa! Uretse ko binabaye byo, byaha ari ibintu bidasanzwe ko umuntu agwa mu madarajya agahita apfa nta n'igikomere. Cyakora igishoboka ariko kitigeze kivugwa - bisobanura ko kitari mu mpamvu zateye iyi mpanuka - nibyo bita AVC, aho kubera impamvu zinyuranye, umutima unanirwa gutera maze ugahagarara! Siko byagenze rero kuko biba byaratangajwe!

Ikindi kandi, hari ikintu gitangaje mu rupfu rw'uyu mugabo! Kuki Perezida Paul Kagame ntacyo yatangaje ku nkuta ze za twitter cyangwa facebook! Bwana Mucyo ntiyari umuntu uwo ariwe wese! Yakoreye leta imirimo myinshi! Biratangaje cyane rero kubona umukuru w'igihugu ntacyo abitangajeho ndetse akaba nta n'umuntu n'umwe wo muri guvernoma wagize icyo atangaza, uretse bwana John Busingye! Ubundi, uko tubimenyereye, ibi bikorerwa abanyarwanda babaye ibicibwa, bamwe Kagame yita ibigarasha!

Ibyo aribyo byose, ni uko byagaragariraga buri wese ko Mucyo Jean de Dieu yari amaze igihe asuherewe, yarananutse, iminwa yarumye, bigaragara nk'umuntu ufite imungu mu mubiri! Yasaga n'urwaye! Ese yaba ahitanywe n'iyo ndwara itari igeze itangazwa?

Hagati aho ibihuha bitangiye gukwirakwizwa ko yaba yaratekinikiwe! Ngo yaba yari yaragaraje ikifuzo ko Perezida Kagame atakongera kwiyamamaza, akabererekera abandi, cyane cyane Donald Kaberuka! Ibi bikaba bitarashimishije Kagame wirota ari umwami w'u Rwanda! Ku buryo rero, ngo iyi mpanuka, atari yo ahubwo ihishe itekinika risanzwe ry'ingoma mpotozi!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Grace 06/10/2016 15:31

Arko mwana iyo wandik ibintu nkibi uba utahagazeh wumva uri serie wee ntugashake kutubeshya uko wishakiy wang gsa ni mutahe muze murwababyaye musabe imbabazi abo mwahemukiy ubundi twirire isi mu rwanda cbyo c uziko burya nemeyko injiji irimwe mwize kbsa kdi uzi ukuri nuko udashaka kukugaragaz