Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kayumba Nyamwasa, ihwa mu kirenge n'igufka mu muhogo wa Kagame!

11 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Lt Général Kayumba Nyamwasa yakoze imirimo inyuranye ku isonga ry'inzego za gisirikari mu Rwanda, kugeza aho ashwaniye na perezida Kagame akamuhungira mu gihugu cya Afrika y'Epfo! Kuva yamuhunga, Kagame ntako atagize ngo amwirenze! Yamugeze amajanja inshuro eshatu zose!

Paul Kagame umukuru w'igihugu cyacu ashijnjwa na benshi kuba ari intandaro ya jenoside yakorewe abanyarwanda, cyane cyane ubwo yategekaga guhanura indege ya Habyalimana Yuvenali wari Perezida w'u Rwanda icyo gihe. Abenshi mu bitandukanyije n'ingoma ya Kagame batanze ubuhamya bushinja ku mugaragaro Kagame. Lt General Kayumba Nyamwasa yabiciyemo amarenga ariko yari ataratanga ubuhamya bwe k'umugaragaro dore ko nawe ari ku rutonde rw'abashinjwa n'ubutabera b'abafaransa...

Hagati aho ku baba batazi cyangwa batumva impamvuUbufaransa bwivanga muri ibyo bibazo by'abanyarwanda, muri iyo ndege haguyemo Abafaransa, imiryango yabo ikaba igitegereje ubutabera. Kayumba Nyamwasa rero, kubera imyanya y'ubuyobozi yagiye akurira kuva FPR Inkotanyi igaba ibitero byayo k'u Rwanda, niwe, we na Kagame, ufite amabanga menshi ku marorerwa yose yabaye mu gihugu ndetse no mu mahanga nko muri Kongo yahoze ari Zayire!

Amahano yabaye mu gihugu cyacu aracyahishe byinshi bitarasobanuka, kandi ubukana n'umujinya wa Kagame iyo ibyo bibazo bigarustweho byerekana ko we ubwe hari ibyo ashaka guhishira, atifuza ko bimenyekana!

Abantu benshi ntibaranyurwa n'uburo Kagame n'ingoma ye basobanura amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu! Benshi bibaza ko harimo ibinyoma byinshi!

Lt Kayumba Nyamwasa rero ashobora kuba ari ipfundo ry'ib bibazo, ku buryo nyuma y'ubuhamya bwe, ibintu byose bishobora gusobanuka!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article