U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu bibazo bikomeye ku buryo rwamenyekanye hose ku Isi kubera amateka ababaje rwanyuzemo.Guhera cyera ku ngoma ya cyami ubutegetsi bwihariwe n'ubwoko bumwe bw'abatutsi bigera aho ubwoko bw'abahutu bahinduka nk'abacakara mu gihugu cyabo,kugeza aho muri 1959 abahutu biganzuye ubutegetsi bw'abatutsi bakamagana ubutegetsi bwa cyami rebuburika ikaba ishinze imizi ariko abatutsi nabo babonaga ko bambuwe byose bakayihunga.mu yandi magambo sinaba nibeshye mvuze ko amateka mabi twaciyemo yari ashingiye ku kurwanira ubutegetsi hagati y'abahutu n'abatutsi.

Tugarutse rero ku byaha byakoze muri iyo nkundura yo kurwanira ubutegetsi,sindi buhere cyera ahubwo ndahera mu 1990 aho abatutsi bahunze igihugu muri 1959 bateraga u Rwanda ngo bagaruke mu gihugu cyabo.aho intambara yahanganishije abavandimwe b'abanyarwanda ariko hakorwa ubwicanyi bukomeye ku mpande zombi bikaza guhumira ku mirari ubwo hahanurwaga indege yari itwaye prezida Habyarimana Yuvenali ndetse na mugenzi we Sipiriyane Ntaryamira w'u Burundi maze ubwicanyi bukarenga imyumvire ya muntu.ubwicanyi bwaje kurenga imbibi bwambuka no muri Congo yitwaga Zaire maze intambara ikaza gusozwa n'insinzi ya FPR ariko amahanga yakurikiranaga ibyabaga byose akiyemeza gufasha u Rwanda mu bijyanye no guhana,gukora iperereza ku byaha n'ababikoze,ndetse no guhana abagaragayeho ibyo byaha ku mpande zombi.ni muri urwo rwego hashyizweho "URUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA RWASHYIRIWEHO U RWANDA" ruhabwa icyicaro Arusha muri Tanzania.

Imiterere n'imikorere y'uru rukiko rwasoje imirimo yarwo ku Kuboza umwaka ushize bwaranzwe rwose no kubogama kuko bwabogamiye ku ruhande rwansinze arirwo FPR rugakurikirana kandi rugahana igice cy'abatsinzwe aribo Leta ya MRND nabo bafatanyije.

Ubahoze ari abashinjacyaha bakuru muri urwo rukiko aribo Madam Louise Arbour ndetse na Carla Del Ponte bagaragaje kandi banenga imikorere y'urwo rukiko bari bakuriye bemeza ko babangamiwe bikomeye na Leta ya FPR ndetse n'abayishyigikiye aribo bimwe mu bihugu bikomeye nka Amerika n'Ubwongereza.

Mu kiganiro aherutse kugirana n'ikinyamakuru cyo muri Canada cyitwa "The Globe and Mail madam Arbour yatangaje ko ubutabera mpuzamahanga bwananiwe akazi kabwo kuko bwatanze ubutabera ku watsinze ( victor's justice) ashinza kandi ko Leta ya Kagame gusibanganya ibimenyetso ku bwaha byose uruhande rwe rwaregwaga harimo:

1.gukekwaho guhanura indege yari itwaye Abaprezida babiri.
2.Ibyaha by'intambara birimo gutsemba abaturage bo mu bwoko bw'abahutu.
3.Ibyaha byarenze umupaka w'u Rwanda birimo nabyo ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uyu mugore yagize ati" urukuko mu kazi karwo wasangaga ruhanganye na Leta y'u Rwanda imbona nkubone.ati kandi kuko twacyeneraga ama VISA n'ibindi kugira ngo akazi kacu gashoboke twagombaga kugerageza gukorana neza nayo.

Mu kiganiro yahaye The Globe and Mail kandi uyu mugore yakomeje avuga ko bari bafite amakuru ahagije ko uruhande rw FPR rwakoze ibyaha bikomeye byavuzwe haruguru ariko ngo Leta y"u Rwanda ndetse n"abayishigikiye batambamira uru rukiko mu gukora amaperereza ndetse no gukusanya ibimenyetso kimwe no kuvugana no gushaka abatangabuhamya.Ati' bigitangira hari abatangabuhamya benshi ariko bagiye bashimutwa ndetse abandi baricwa!

Mu kugerageza ngo agire icyo yakora kuri ibyo birego byatumye yimurwa kuri ako kazi maze asimburwa n'umusuwisikazi Carla Del Ponte.ati nasize mweretse ibihamya byagaragazaga ko FPR ifite uruhare mu byaha bikomeye yiyemeza kuzatanga ubutabera ku banyarwanda.

Ibi ariko siko byagenze kuko muzi mwese ukuntu uyu mugore yahanganye na Leta ya prezida Kagame kugeza yirukanywe muri uru rukiko akoherezwa i Laye.Muri filimi mbarankuru yasohowe na BBC uyu mugore yaragize ati nari mfite ibimenyetso bikomeye bigaragaza rwose ko FPR yakoze ibyaha byinshi kandi biremereye ariko sinashoboye gukurikirana ibyo byaha kuko Leta ya Kagame n"abayishyigikiye bambereye imbogamizi ikomeye.

Hari aho yagize ati ubwo naganiraga na Prezida Kagame iyo namubwiraga ko hari umuhutu wacyekwagaho jenoside yarishimaga ukabana aramwenyuye ariko namubwira ko twifuza gukora iperereza ku byaha byakozwe n'uruhande rwe isuraye igahita yijima.

Yakomeje avuga ko akomeje gushaka gukurikirana ibyo birego prezida Kagame ubwe yamubwiye ati "urashaka kubura akazi kawe!"ati siniyumvishaga ukuntu Kagame yambuza akazi kanjye kuko nari umukozi wa ONU siwe nakorerega ariko mu gihe gito nakuwe ku kazi nimurirwa ahandi ati Kagame yari afite abantu bakomeye muri ONU babangamiraga amaperereza ndetse no gukurikiranywa ku byaha byakozwe na FPR.

Bose bemeza ko uru rukiko rwabogamye kandi ko Ubutabera Mpuzamahanga Bwateshutse ku ntego zabwo ndetse Arbour we yemeza ko Leta ya Kagame yashoboye gushimuta Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashiriweho u Rwanda.

Ngayo nguko rero iby'ubutabera mpuzamahanga ku rwanda ubutabera bwabogamiye ku ruhande rwansinze urugamba maze rugatwikira ibyaha abatsinze bagize rugakurikirana uruhande rwatsinzwe gusa kandi rukabahana rwihanukiriye.tuvuze ko uru rukiko rwagizwe inkoni ya Leta y'u Rwanda yo gukubita abo yabonaga nk'imbogamizi ku butegetsi bwayo ntitwabaye duciye inka amabere.

Retour à l'accueil