Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ikibazo cy'amoko mu Rwanda, gihagaze he? Bernard Makuza arabeshya ngo "indorerwamo z'amoko twarazirennye"!

3 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ejo hashize, Bernard Makuza yarihanukiriye ati "indorerwamo z'amoko twarazirenze"! Iki ni ikinyoma kidakenewe. Kandi nawe arabizi neza n'ubwo yiraza i Nyanza. Iyaba ikibazo cy'amoko kitari ho, nta mpamvu yaza kwicyisobanuraho. Kuko nta wuvuga ku kintu kitariho cyangwa ngo asubize ikibazo atabajirwe!

Ahubwo uyu mugabo arigiza nkana cyane! Ikibazo ni ingutu ku buryo hari bamwe mu banyarwanda bikura umutima bikabahangayika, ku buryo bigeze aho bumva ari ngombwa guhwitura abanyarwanda. Urugero ni Pasteri Rutayisire nk'uko inkuru ye igaragara mu kinyamakuru http://www.igihe.com

Abanyarwanda benshi bakomeje kwemeza ko ubwoko bukomeje kuba imbogamizo ikomeye mu mibanire y'abanyarwanda, cyane cyane mu guhana abageni no gushyishyingira

None iyo makuza avuga ko "indorerwamo z'amoko twazirenze", aba avuga iki? Niba se izo ndorerwamo twarazirenze, kuki havugwa "jenoside yakorewe abatutsi"?

Kuki abana bose b'abanyarwanda bacitse ku icumu, bakaba n'imfubyi, badafashwe kimwe, kugeza n'uyu munsi?

Niba se amoko atakibaho, izi mpaka Perezida Kagame yazanye mu banyarwanda zari zigamije iki?

Ishyirahamwe Ibuka riranenga ibyifuzo bya Kagame ko abahutu bose bagomba gusaba imbabazi za jenoside yakorewe abatutsi!

Aho Perezida kagame arimo kwumvisha abahutu ko bagomba gusaba imbabazi, kabone n'aho ntacyo baba bishinja!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article