Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Bwa mbere n'ubwa nyuma Paul Kagame yisobanura k'Umwami Kigeli V Ndahindurwa!

17 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Bwa mbere na nyuma bizwi Paul Kagame avuga k'umwami, birumvikana ko aba bagabo bombe batacakanaga uwaka!

Inkuru y'urupfu mu buhungiro rw'Umwami wa nyuma w'u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa yatangajwe ejo ku cyumweru tali 16 ukwakira! Ni ukuvuga ngo ubu ndandika, hashize hafi amasaha 24! Kuva iyo nkuru yatangazwa kugeza aka kanya, lete y'u Rwanda yaruciye irarumira! Nta muyobozi mukuru n'umwe wigeze akopfora! Nta gatangazo na mba!

 

Nyamara Kigeli, si umunyarwanda usanzwe kuko yari umwami w'iki gihugu! N'ubwo rubanda ubwarwo rwamwirukanye kuri uyu mwanya, ariko igihugu yabereye umwami cyimugomba icyubahiro igomba abakiyoboye bose! Ariko ku ngoma ya Kagame siko bigenda! Kagame asa n'ushaka kwerekana ko u Rwanda rutigeze rubaho mbere! Imyitarire nk'iyi yo gutesha agaciro impfu z'abanyarwanda, ubundi bakwiye umwanya n'ibyubahiro bidasanzwe, tutyimenyereye, cyane cyane ku bantu baba bafitanye amasinde n'ubutegetsi. Nibo usanga iyo ibyago nk'ibi bibaguyeho, n'inshuti zabo cyangwa imiryango yabo idatinyuka no kubasura!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article