Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abasomyi ba blog yanyu baratwandikira : Kagame wacu ni Perezida w'isi yose!

28 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Buri munsi twunguka iyi blog yunguka abasomyi. Bamwe barayishima cyane ndetse bakadutera ubugabo bati : nimukomeze. Abandi baradutuka ndetse bakadukangisha kutugirira nabi. Ariko hari n'abatwadikira ibintu bishekeje, urwenya, n'ubwo baba bakomeje rwose, nta guseka. Tugiye kubasangiza ubutumwa 2 bwatugezeho. Uretse nyine kuba bisekeje, ariko biranababaje kuko bwerekana uburyo abantu aribo biremera abanyagitugu, bakihambirira imitwaro, bizabagora kuyitura!

Uwitwa Bizimana Jean ati : "Perezida Kagame ashigikiwe n'abaturage benshi cyane,mu Ntara y'amajyaruguru hagaragara abaturage bagera kuri 2.500.000 mu Ntara y'amajyepfo hamaze kuboneka abashigikiye Perezida Kagame bagera kuri 2000.000 mu Ntara y'uburengerazuba hamaze kuboneka abagera kuri 1800.000 mu Mujyi wa Kigali hari abaturage bashigikiye Kagame bagera kuri 3.000.000 mu Burasirazuba hari abaturage bashigikiye Perezida Kagame bagera kuri 1500.000,naho abanyamahanga tumaze kuganira nabo bavuga ko Perezida Kagame akwiye kongera kwiyamamaza akayobora u Rwanda nibura ubuziraherezo,abanyamahanga bamushigikiye bagera kuri miliyoni zikurikira: Amerika 5000.000,Ubuyayi: 4000.000,Kanada:6000.000,Aziya:4000.000 Austraire 1400.000,Ubufaransa 3000.000,Ingabo zo kw'Isi zimushigikiye zigera kuri miliyoni 65.000.000, muri Afurika abantu bamushigikiye bagera kuri miliyoni 990.000.000,none se Perezida w'u Rwanda ntimubona ko n'amahanga amwifuza? mwabyihoreye ko Isi yose mbona imukunda kuko agifite icyerekezo,kandi niwe utanga inama nziza cyane ku Isi,twebwe twabikoze nk'abashakashyatsi, kuko ku Isi hose twagerageje kuganira n'imigabane yose. murakoze"

Ngayo ng'uko! Kuri uyu musomyi n'umuvandimwe, Kagame rwose ni Perezida w'isi! Isi yose yaramutoye, yamuhisemo. None twebwe turi bande, duhera he twiha kumujora? Niyo mpamvu uwitwa Tegarugoli nawe yunga murya Bizimana Jean, maze agaterura ati : " Mwazashatse ibindi mwandika!!! Kuko kwandika president kagame ni uguta igihe twamuhawe n'ijuru kandi ufite gukiranuka no guca imanza zitabera umurwanyije ijuru riramurwanya.bakayumba no france amenyo azashirira munda muzabibona azasaza amahoro kagame wacu kandi acyubashywe!!! Mwaranditse bya nyirabiyoro nabapfumu nibindi ubuse ko amashitani yanyu yari yarababwiye ko umwami azataha ibinyoma byanyu ninda nini zanyu ntibyatumye agwa ishyanga interahamwe zitaha ntakibazo".

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article