Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Urubyiruko rwinshi rw'abanyarwanda rurimo guhungira mu bihugu duhana imbibi!

10 Septembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Muti : kagire inkuru"! Amakuru agera kuri Tribune Franco Rwandaise (TFR : http://www.france-rwanda.info/) anyuze ku yibereye umugabo mu Rwanda aragira atya : "Amakuru mu Rwanda : Iterabwoba rya Leta ryibasiye urubyiruko nyarwanda. Ejo inzego za gisirikari zahamagaje urubyiruko mu turere tumwe na tumwe zibasaba ngo "kwirinda ubutagondwa n'ibikorwa by'ubwihebe". Bamwe mu babyitabiriye badutangarije ko abo basirikari bakoreshaga amagambo y'iterabwoba cyane abumvisha ko ukekwaho icyo bita "ubutagondwa" azajya araswa nta kuzuyaza. Abasore benshi bamaze guhungira mu bihugu bikikije uRwanda bahunga iri terabwoba rya RDF n'izindi nzego zishinzwe umutekano uretse ko ahubwo arizo ziwuhungabanya".


Mu mihuro nk'iyi niho abana b'abanyarwanda binjizwamo ingebitekerezo z'amacakubiri n'iterabwoba

Ubu buhamya kandi bukaba rwose butsindagira amagambo yavuzwe i Ngoma n'umuyobozi wa Police muri aka karere, CIP Rutaganda Janvier, watangaje ko "uzashaka guhangana na polisi azaraswa" kuko atari ibanga.

Mu Rwanda rwa Kagame rero muzi ko barasa n'igicucu cy'igiti kinyeganyega, kandi bahereye no ku ngero z'abantu bamaze iminsi baraswa bakicwa mu rujijo, ubu urubyiruko rucyimara kubwirwa aya magambo ateye ubwoba, batangiye gukiza amagara yabo!

Ngayo ng'uko!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article