Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame, ngo kwica nta soni bimuteye!Turambiwe imvugo za Perezida Paul Kagame yigambamo kwica ndetse akabyigisha urubyiruko!

12 Septembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nimwiyumvire! Umukuru w'igihugu imbere y'abana, ubutumwa n'umurage abahaye ni ukujya kwica!

Umukuru w'igihugu cyacu, ni umwicanyi! Si ukumutera urubwa, cyangwa kumusebya, niwe ubyivugira abyigamba imbere y'urubyiruko! Nta muntu n'umwe ufite mu mutwe hazima, n'umutima utuje ubuntu ushobora gusohora amagambo nk'ayo Kagame asohora imbere y'abana. Ntibishoka. Kageme rero kwicana abihoza mu kanwa, ni ubutumwa asubiramo igihe cyose ahuye n'urubyiruko, niwo murage ubona ko ashaka kuminjira mu mitwe no mitima y'abana b'ababyarwanda, ku buryo rwose uno mugabo asa n'aho yaremwe muri kamere yo kwica!

Mu gihugu kizima kikirimo abantu, aya magambo y'umukuru w'iguhugu yagomba ubundi guca igikuba muri rubanda! Ni gute koko umugabo ugeze mu kigero cyo kwuzukuruza, yahagarara imbere y'abana, akifata ku gahanga ati : kwica ntibintera isoni. Ababyeyi babanyarwanda bagombye kwinubira iyi mvugo y'urupfu, Kagame arimo kubiba mu bana bacu. Ntabwo dukwiye kwemera ko umukuru w'igihugu agira imvugo y'ubugome nk'iyi, imbere y'imbaga y'abana.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article