Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kuri Paul Kagame "aho twavuye", "aho tugeze", "aho twerekeza" ni uruhushya rwo gutoteza abanyarwanda!

22 Septembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Perezida Paul Kagame mu kangaratete imbere y'ibibazo by'imena mutwe abanyeshuli bamusalika!

Nyuma y'isomo rye muri Kaminuza ya Yale, Mwalimu Perezida Paul Kagame, abanyeshuli bari bamaze kumwumva bamusalitse ibibazo. Ntabwo yari amerewe neza, cyane cyane ku kibazo cy'ihonyora ry'uburenganzira bw'ikiremwa muntu.

Icyakijije Kagame ni uko ibibazo byahawe igihe gito, iminota. Ku buryo abajije ari abantu bane cyangwa batanu gusa! Iyo abateguye inama bongeraho nk'utundi tunonta gusa, ibibazo by'abanyeshuri byari gusaza Kagame.

Kuko, bo si nk'abanyaranda yahinduye ibiragi n'abidishyi. Ntabwo yarikunyurwa n'ikibazo we n'abambari bakunze kuririmba iyo babwiwe ko ingoma bashyigikiye ari ingoma ikenya abanyarwanda : kuri bo ngo "aho tuvuye, aho tugeze n'aho twerekeza", ni igisobanuro gihagije. Kwica abanyarwanda cyangwa kubatoteza mu buryo bunyuranye, ni nk'igihembo.

Ngaho nimufate umwanya mwumve uburyo Perezida wacu arya indimi imbere y'abana bashaka gusobanukirwa.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article