Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kagame azasaza wenyine nk'igiti cyumye, cyihunguyeho amababi n'amashami yose!

4 Septembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko mu bibona muri iki gitaramo, Umukuru w'igihugu cyacu ni wenyine. Ni ubwambere atagaragaranye n'umufasha we mu kwakira abshyitsi b'imena b'u Rwanda ku meza, n'ubwo yishumbushje Louise Mushiki wabo uyobora ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda.

Singombwa kuba umupfumu ngo usome ahazaza n'amarengero y'ubuzima bw'umugabo Kagame uyobora u Rwanda muri iki gihe. Kandi azasiga imigani myinshi. Cyera abakurambere imigani nibwo buryo bakoreshaga mu guha inyigisho zikomeye ku rungano ruzakurikira. Hari iyo badusigiye Kagame yanagombaga kwigiraho, ariko yavuniye ibiti mu matwi yanga kwimva ndetse arabisuzugura cyane, none agiye kwumva icyo bisobanura "kwanga kumvira so na nyoko, ukwumvira amajeri".

Muti Kagame rero azasigara wenyine nk'igiti cyumye gute! Birroroshye kubibona no kubyumva! None se Kagame yimazeho abo bashokanye mu ntambara yahekuye igihugu n'imiryango. Abanyarwanda bose, nta n'umwe atakoze mu nda, ku buryo nta kindi ayoboza u Rwanda uretse iterabwoba. None ageze mu muryango we!

Ntawe utarumvise ibibazo byavutse muri iyi minsi aho umwe mu bana be yitirirwa undi mugabo. Ibyo bikaba byaratumye umugore Janete arigita, akazimira, ubu abanyarwanda bakaba bibaza aho feste ledi yarengeye. Bamwe bashoboraga kubifata nk'ibihuha ariko byaje kugaragara neza aho uyu mutegerugori atagaragaye aho ubundi atagombye kubura: mu gitaramo n'iyakirwa byari byateguriwe umukuru w'igihugu cya Bénin, Patrice Talon, wari wasuye u Rwanda!

Hari igihe twigeze gusohora inyandiko mushobora husoma hejuru aho, tuvuga ku ifungwa rya Kizito. Murebye rero uko ibintu byafashe, niyo bishya bishyira.

Ingoma ya Kagame yaje ishingira amahame yayo ku kwica. Ukoze agakosa, uwibeshye, uyobejwe, uhamwe n'ikosa...igisubizo kikaba kwica! Kwica bisa n'ibiri mu ntanga no muri kamere ya FPR Inkotanyi n'abayiyoboreramo. Ni rimwe mu mategeko-ndakuka agenda imibereho mu isi yacu, nta gikorwa, nta gitekerezo, nta myitwarire...bitangira ingaruka kuri nyirabyo. Bitinde bihere, ariko ingaruka zirigaragaza, byanze bikunze! Nta kabura imvano. Impamvu ingana ururo. Iby'isi ni gatebe gatoki, kandi ngo bucya bwitwa ejo. Amatwara ya Kagame na FPR ntazanrangira atabarangije ubwabo, niyo mpamvu Kagame azasaza ari nk'igiti cyumye, kuko azaba yararangije kwihunguraho ibiba n'amashyami yose!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article