Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Isomo rya Mwalimu Paul Kagame i Yale, abanyeshuli be basanze ari amahomvo!

22 Septembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Kagame imbere y'abanyeshuli ba Kaminuza ya Yale aho yatumiwe na Coca Cola gufata ijambo

Abenshi mu bashengere umuhoro wa Kagame n'isomo yatanze muri Kaminuza ya Yle aho yari yatumiwe na Coca Cola gufata ijambo, baranenga imyitwarire ye n'isomo rye nyine.

Umwe muri bo, Dan Magaziner, umwalimu w'amateka y'Afrika, wari wacyereye guhura na Kagame ntiyatinze gutangaza icyo yakuyemo : ubusa! Rugikubita yatangajwe n'ibyemezo by'umutekano byari byafashwe : kubanza kwiyandikisha, kutaza mu uwo mubanano witwaje igikapu cyangwa isakoshi, guheza abanyamakuru n'abafata amajwi n'amashusho uretse abo Kagame yizaniye, n'ibindi.

Ariko icyamuhuhuye, kaandi ngo yaragitereje cyane, ngo ni ijambo rya Kagame! Kuri we, ngo ijambo rye ryose ramaze iminota 30, ngo yarikubira mu nteruro imwe gusa ! Ni mwirire! Ni bite kubibareba! Bityo ku bibazo byose we yarategereho ibisubizo nko kubyerekeye guhonyora uburenganzira bw'abanyarwanda, intambara ateza hirya no hino, ngo igisubizo kikaba icyo!

Yibaza niba "aho twavuye", "ho tugeze", "aho tujya", bishobora kuba urwitwazo rw''amarorerwa yose abarwaho, n'igisobnuro gihagije hejuru y'abantu bahohoterwa, bagakubitwa, bakicwa, buri munsi! Dore uko abivuga mu nyandiko ye :

Hagati aho, bamwe mu banyeshuli ba Kaminuza ya Yale, barigaragambije berekana ko batishimiye kuba Perezida Kagame yatumiwe mu kigo cyabo : baramushinja guhonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda no mu karere!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Best essay writing service 25/10/2016 12:19

It is usually so sweet and also packed with a great time for me and my office mates to visit your site to read the newest items you have got.

Whatever 22/09/2016 14:55

Ariko mbabaze niyo Kagame yaba umwicanyi yageze ahanyu? Yamaze niba agundira ubutegetsi, ubundi u Rwanda kimwe n'ibindi bihugu, perezida aba ari umwe, ndagirango mbibutse ko taliki ya 18/12/2015 abanyarwanda 98% twahisemo Paul Kagame, wavuga utavuga azatujya imbere twerekeza ku iterambere. Naho wowe uzaba ukibunza akarago....

Nfrr 22/09/2016 11:19

Mwataye imitwe ahubwo, ni muvuge mupfa kutazibeshya murenga umurongo kuko ibyanyu turabizi

rug 22/09/2016 10:46

ahwiiiiiiiiiii..... inka urayinenga uti... dore igicebe cyayo

jj 22/09/2016 10:40

Bigaragara ko mumitwe yanyu harimo ikibazo. Mwasize mugihinduye itongo ryuzuye Amaraso. None muravuga? Muzibe! U rwanda rwacu ntirukeneye Mwe kabone nn'ubwo kagame ya reka kuyobora.

dominique 29/09/2016 14:10

vrement muradushimisha .harya ngo muba mushaka kuyobya urubyiruko ? nimwihanagure abo mwasize mugize impfubyi twarakuze ,twagannye ishuri twagiye MU itorero kdi tuzi uwaturokoye.mwe twabagereranya nka wa mwana w,Ikirara uvugwa muri bibiriya .utazi ubwenge ajye abatega amatwi.

Kanakuze 22/09/2016 17:20

Mujye mwirirwa muvumvura gusa mwa nterahamwe mwe ,mwasize mwishe igihugu mukigize amaraso none murabona aho perezida wacu akigejeje mukavuga,muzabaze twe ntitwagezahanyu ,mwamwanga ntacyo muzamukoraho ,muzavuga muruhe,nicyo cyonyine mushoboye gusa