Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Amakuru y'ubwicanyi mu bwami bw'abicanyi barangajwe imbere n'umwami w'abicanyi Kagame : ngo umwicanyi kabombo Major Aimable Mupenzi Rugomwa arahakana kuba yarakubise umwana akamwica.

13 Septembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Abantu bose bazi uwo mwana, baremeza ko arashoboraga kuba umujuru, habe no mu nzozi! Ndetse bamwe basanga mu kwicwa kwe harimo akagambane. Uyu musirikare wamwishe yari yarabigambiriye!

Hashize icyumweru, Major Aimable Mupenzi Rugomwa akubise umwana kugeza amwishe. Hari habanjwe kuvugwa ko uwo mwana yari umujuru (n'ubwo kandi yaba umujura, u Rwanda ni igihugu gifite amategeko, inkiko nizo zifita ububasha bwo guhana ibyaha...), ariko kuba bwarakeye intumwa z'ingabo zijya gusura umuryango wiciwe, byerekanye ko iyicwa ry'uyu mwana ryari rihishe izindi mpamvu!

Bimwe mu binamakuru byo mu Rwanda, byari byavuze kuri iyo nkuru :

Uyu munsi rero, nibwo uyu mwicanyi ruharwa yegejejwe imbere y'ubucamanza bwa girikare. Imbere y'urukiko yemeje ko atishe umwana, ko ngo ahubwo yarwanye n'igisambo! Uburyo bwo gukina k'umubyimba umuryango utaranava mi kiliyo?

Nk'aho gushinyagurira umuryango w'uyu mwana bitari bihagije, yasabye ko ngo arekurwa by'agatenyo yitajwe ko ngo agomba kujya kuvura ingumba! Ibi ni agahomamunwa rwose! Umuntu ni umwicanyi ruharwa, yica abana, none ngo nibamufungure ajye kuvura inguma. Ese arashaka ko bazamubyarira abo azica nanone?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article