Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abazunguzaji bongeye gushimangira inshingano yo kwirwanaho no kwihagararaho mw'itotezwa ribahoraho!

10 Septembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nyamara ibintu birakomeye muri iki gihugu. Hari abazagwa mu ruzi barwita ikiziba. Wirukankana umugabo cyera ukamumara impumu, kandi urugiye cyera ruhinyuza intwari. Abazunguzaji barambiwe gucundwa nk'amata. None aho bigeze, ntibagishoboye kwihanganira abayobozi bababuza uburyo ubwo aribwo bwose bwo kwishakira imibereho. Batoboye, bihanangirije abategetsi. Ibintu nibikomeza uko biri, bazirwanaho. Ntidushyigikiye ko amaraso akomeza kumeneka mu bana b'abanyarwanda. Ntitwifuza ko abanyarwanda, abayobozi n'abayoborwa bashyamirana nk'inyamaswa. Ariko iyo ubuyobozi bwakarengeye rubanda, busa n'ububereyeho kubatoteza no kubakandamiza, biba inshingano ku benegihugo yo kurwanya no kwikiza abayobozi nk'aba babatoteza!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article