Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ngo Loni irashinja u Burundi gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

26 Août 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Kuki Loni yita mu mata nk'isazi. Kuva ryari Loni ari umuvugizi wa leta y'u Rwanda. Abayobozi b'u Rwanda ubwabo, kugeza ubu nta kintu na kimwe baribasubiza ku matangazo rutwitsi y'abarundi, kandi aribo bashyirwe mu majwi.

Nyamara Loni iratandukira cyane aho ivuga ko uburundi bupfobya jenoside. Harya gupfobya jenoside ni ukutemera uko ivugwa? Ni ukwemera nk'ivanjili uko leta ya FPR Inkotanyi yanditse iyo nkuru? Abarundi bafite uburenganzira bwo kutemera uko jenoside ivugwa, cyane cyane ko yaguyemo abayobozi b'igihugu cyabo bo mu rwego rwo hejuru, iyo Loni ikaba itarigeze inabikoraho iperereza!

Kuba leta ya kagame ubwayo yaracecetse ntigire icyo isubiza ku matangazo y'umusubirizo ayirega kuba iri nyuma ya jenoside yakorewe abanyarwanda, byerekana ahubwo Kagame n'abambari be bibwiraga ko ibintu byibagiranye, bashigukiye hejuru nk'abari mu nzozi mbi. Ku buryo bishoboka ko aribo bitabaje Loni ngo icecekeshe abarundi.

Ariko rero mbere yo kwita mu mata nk'isazi, Loni igomba kuzabanza nayo igasobanura uruhare rwayo mu mahano yabaye mu karere kacu. Kuki nta perereza yigeze ikora ku rupfu rw'abakuru b'ibihugu bibiri baguye mu ndege imwe, ihanuwe n'igisasu, mu gihugu yari ifitemo ingabo, mu karere yagenzuraga? Twizere ko u Burundi buzabaza ibi bibazo Loni, kandi bukayitegeka gukora noneho iperereza!

Naho ubundi, ishatse yahagarara kwivanga muri aya makimbirane ari hagati y'ishyaka riri k'ubutegetsi mu Burundi n'iri k'ubutegetsi mu Rwanda, kuko yombi afite amabanga aziranyeho. Dore rimwe mu matangazo atuma Loni yita mu mata nk'isazi!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

kamairese 26/08/2016 09:55

Onu noneho niyemere ikore iperereza, igaragaze uwahitanye abakuru b'ibihugu bibiri, mu karere yari ifitemo ingabo. Cyangwa ahubwo itange amakuru y'uko byagenze mu kuri, kuko ikwiye kuba iyafite hose, maze Rwanda na Burundi barekere gupfa ubusa twongere tubane neza. isn't it?