Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kwica, kwica, bakongera bakica, gutsemba abanyarwanda bibaye intero y'abayobozi! Kagame, ingoma yawe izunamura icuma ryari?

30 Août 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Oya nimutabare noneho abayobozi b'u Rwanda bose basaze! Aho ibintu bigeze, biragagara ko ingoma ifite ibibazo by'ingutu, ikaba irimo gusaza imigeri. Ingoma ikangisha buri munyarwanda kumurasa, igashaka gusaka no kumenya ibiri inyuma ya buri gipangu, birerekana uburyo gatanya hagati y'abayobozi na rubanda, ari ndende cyane cyane kurusha urwa Bayanga!

Ubu ntarindi jambo rikiri mu kanwa k'abayobozi b'igihugu, uretse ngo kurasa abanyarwanda amanywa y'ihangu. Aha umuntu akaba yakwibaza niba u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko cyangwe si niba ari igihgu cy'abanyamisozi n'inyeshyamba! Nawe se, dusanzwe tuzi ko igihano cyo kwicwa cyavuyeho mu mategeko y'u Rwanda. Kandi kugeza uyu munsi, abantu bose bicwa nta numwe biravugwa ko yahamwe n'icyaha iki n'iki! Icyo twumva ngo baba baketweho ibi n'ibi! Ni ukuvuga ngo, gukekwa birahagije ngo uraswe! Hanyuma se amategeko abereyeho iki? Ni gute umuntu ushinzwe kubahirirza amategeko, yavuga ariya magambo? Nimwiyumvire namwe!

Zimwe mu nyeshyamba za Kagame, ntiziranamenya ko zafashe igihugu, ubu zikaba zikiyobora. Zirihanukira ziti : " ntizapfumbatana n'abanzi" bacu. Uyu mugabo wavuze ibi ninde wavuga ko atarwaye mu mutwe? Abanzi avuga ni abahe. Intambara yararangiye. Ari mu ruhande rwatsinze! U Rwanda ntabanzi rwose rufite! Ibyo aribyo byose nta banzi b'abanyarwanda babaho, banga u Rwanda! Nahumure rwose. Abanzi bari mu mutwe we wuzuyemo ibisazi! Dore uko ikinyamakuru http://www.makuruki.rw kibihamya :

Ntibigarukira aho ariko ! Biravugwa ko uwo mushinga wo kurasa abanyarwanda ku manywa y'ihangu, ushyigikiwe na bamwe mu bakozi b'umujyi wa Kigali nk'uko mushobora kusoma hasi aha! Kandi ngo nta n'urubanza rwiriwe rubaye. Ni ukuvuga ngo aba bantu,batanze uburenganzira busesuye bwo kwica abanyarwanda. Byaba byiza aba bakozi bamenyekanye, abanyarwanda bose bakabamenya

Amagambo ya Ministri Kabonera yo rero yaje aza gusoza iyi gahunda, kuko yaje atanga uburenganzira bwo kujya no kwicira abantu mu ngo zabo. Ngo abicanyi babo bafite uburenganzira bwo kumenya ibibera muri buri gipangu!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article