Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ese nyine koko, kuki Kayumba Nyamwasa adasobanura icyo yakoze cyangwa yakoresheje imyanya yagiye abamo mu butegetsi bwa FPR Inkotanyi n'ubwa leta y'u Rwanda?

25 Août 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ngo hari abatutsi bafite impungenge nyinshi iyo ibikorwa bibi by'ubwicanyi n'ubugome burenze kameremuntu byakozwe na FPR Inkotanyi, bishyizwe hanze! Hari abumva ko bigomba kuguma kuba ibanga, cyane cyane ntihagire umututsi nyirizina wahirahira ngo amene iryo banga. Hari n'abanga kwemere kandi babizi neza ko abatutsi bamaze abandi batutsi, nk'uko abahutu bamaze abandi bahutu. Bakaba bazineza ko ababo batsembwe na FPR Inkotanyi, ariko bagahitamo nyine kwibwira ko byose ari interahamwe. Nyamara Interahamwe n'Inkotanyi ni Impanga. Kayumba Nyamwasa ubitse amabanga menshi kuri biriya bihe byoretse u Rwanda, yahisemo uburyo bw'abo batutsi b'intagondwa aricecekera. Ese hari icyi yicyekaho ku giti cye? Nyamara niba hari n'ibyo yaba yicyekako ku giti cye, ubuhunzi ni umwanya yahawe n'ijuru ngo yature aruhure umutima we!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article