Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Burundi: Petero Nkurunziza arangije umwaka k'ubutegetsi, abamurwanya basa n'aho babuze aho bamuhera! Hagati arihanangiriza Kagame!

24 Août 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Kuva mu ikubitiro, abarwanya Petero Nkurunziza, barimo na Paul Kagame, ntako batagize! Ibitutsi, kumukomanyriza mu mahanga, kudeta, ibitero, ibikorwa by'iterabwoba, gukangisha ihonyabwoko, n'ibindi. Icyagaragaye ni uko P. Nkurunziza n'abamufasha kuyobora u Burundi babyatwayemo neza kugeza ubu, abamurwanya bakaba aribo bamanjiriwe! Mu kwizihiza isabukuru y'umwaka urangiye atanguye iki kiringo (bamwe bakita icya 3, abandi icya 2), P Nkurunziza ntiyazuyaje mu kwihanangiriza abo bose bakiligitwa no kubuza umuteka u Burundi. Ngo bazabona ishyano. Dore uko abivuga mu magambo ye :

Ariko rero hagati aho, hari amakuru atari meza cyane ku birebana na demokarasi mu aka karere kacu. Abarundi barimo gutekereza babikomeje ko ibiringo cyangwa inshuro zo gutorerwa kuba umukuru w'igihugu zivaho. Icyo gitekerezo cyatangiwe n'abagande. Abanyarwanda n'abakongomani, nabo ubu bararibwaribwa... Mu karere kacu abantu batarakira indwara z'amoko, uturere, gutonesha, utuzu, udutsiko n'izindi nk'izo, ntabwo iki gitekerezo cy'abarundi ari inkuru nziza kuri démokarasi.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

kamairese 26/08/2016 09:42

Nibyo, ukuri gukwiye guhora gutsinda ibinyoma byabo!!!

Ukuri 26/08/2016 01:51

Ukuri kuzatstinda ikinyoma