Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Amayobera b'ibyihebe ngo bishamikiye ku mitwe y'iterabwaba y'abasilamu, arongeye arubuye mu Rwanda!

19 Août 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ese ibyihebe birwanira idini ya kiyisilamu byayogoje byaba birimo kwononera u Rwanda? Ejo ku wa 18 Kanama nibwo twabwiraga ko hari ikihebe cyiciwe i Nyarutarama. N'ubwo ibivuga na polisi bitandukanye cyane n'ibivugwa n'abaturajye. N'iby'inzu yiciwemo bikaba bidasobanutse cyane.

Burakeye uyu munsi ku wa 19 Kanama, ngo ibindi byihebe bitatu byiciwe i Rusizi. Nabyo rero bikaba biregwa kuba bikorera iyo mitwe ya kiyisilamu imaze kuyogoza isi. Ibi bikaba bibaye hashize igihe hari undi muntu bishe, n'abantu bafashwe ariko nabo ibyabo bikaba bidasobantuse. inkuru y'i Rusizi mushobora kuyisoma hano :

Icyo kintu cy'ibyihebe gishobora kuba kiriho. Ariko ikintu gisa n'ubwiru abayobozi b'u Rwanda bakoreramo cyane cyane ku bireba umutekano, n'uburyo bawitwaza kenshi bagahohotera rubanda bishobora benshi dushobora twibaza ku kuri kw'ayo mayobera. Cyane cyane iyo ibyo abayobozi bavuga, usanga bibeshyuzwa n'ibyo abatangabuhamya buvuga!

Birabe ibyuya, ntibiye amaraso.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article