Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Niba uba utuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika, cyangwa ukaba uhatemberera cyangwa se ukaba uhafite abawe, menya n'ibi : iyo uri umwirabura dore impamvu 23 zishobora gutuma wicwa!

15 Juillet 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Mwese mumenyereye kwumva uburyo uburyo abirabura batotezwa n'abazungu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika, aho umupolisi w'umuzungu uwo ariwe wese ashobora kwica umwirabura nk'uwica isazi cyangwa umubu. Upfa kuba uri umwirabura gusa. Ku mpamvu iyo ariyo yose umupolisi w'umuzungu agufiteho uburenganzira bwose!

Kugirango umunyarwanda utaragera muri icyo abyiyumvishe, ishusho umuntu yamuha n'ink'iy'ibyo abapolisi b'u Rwanda bakorere rubanda rugufi, cyane cyane abahutu. Dore ko usanga Kagame ashaka kwigana cyane imigirire y'abo banyamarika banga urunuka abirabura. Ariko na none, ni ukwiyumvisha ko abapolisi b'abazungu bo muri Amarika bakubye inshuro miliyoni ubugome bagirira abirabura.

Ariko n'ubwo muri Amerika ariko abirabura birirwa baraswa nk'udukwavu, icyo umunyarwanda akwiye kumenya ni uko abirabura banzwe urunuka hose ku isi mu bihugu by'abanyaruhu rwera! Mu Bulayi, muri Amerika yose, mu Bushinwa, mu Buhinde, muri Libani, Arabiya sawudite, Katari, Brezil, Rusiya, Turukiya, Israheli, Tuniziya, Maroko, Algeriya, Libiya, Moritaniya, hose ahari abiyita abazungu, abirabura bamerewe nabi cyane. Bagenda bigengereye, barahotorwa, bicwa urubozo, nta na hamwe umwirabura abayeho mu mahoro.

Gusa ikibazo ni uko n'aho yakagombye gushyira umutima mu gitereko n'aho amerewe nabi : iyo atari abayobozi bamuraje ku nkeke, n'intambara ziturutse hirya no hino zimubuza epfo na ruguru. Tugarutse rero kuri Leta Zunze Ubumwe bw'Amerika, bamwe mu bahanzi b'ibyamamare ku isi yose twese tuzi kandi dukunda, baratubwira impamvu nibura 23 zishobora gutuma wicwa iyo uri umwirabura muri icyo gihugu.

Uburyo 23 ushobora kwicwamo iyo uri umwirabura muri Leta Zunze Ubmwe z'Amerika!

Twibukiranye ko amateka y'abirabura muri Leta Zunze Ubumwe bw'Amerika ari amateka ashingiye ku bugome n'ubushake bwo kabarimbura no kubamarira ku icumu. Kugeza uyu munsi, arangwa n'itotezwa, umutekano mucye no guhozwa ku nkeke : ubucakara bumaze gucibwa, hakurikiyeho politiki y'ivangura yiswe "ségrégation". Ni igihe cy'amateka mabi cyane kubirabura, bahoraga batwikwa ku manywa y'ihangu, bakamanikwa mu tugozi mu biti, aho abazungu babashinyaguriraga bavuga ko iyo mirambo yanaganagaga ngo yari imbuto. Iki gihe cyarangiye mu w'1954, gisimbuzwa iminyururu. Kuva icyo gihe, kubona umwirabura muri Amerika utaranyuze mu buroko, ni hamana! Abafungiwe imyaka itabarika, burundu cyangwa urupfu ntbabarika. Ubu biracyakomeza. Aya mateka akomeye akaba rero yiyongereye izi ngamba nshya zo kubarasa aho bababonye hose!

Ni ukubera intera n'uburemere iki kibazo cyo kurasa abirabura aho bari hose, igihe cyose no ku mpamvu izo arizo zose cyafashe, ibyamamare by'abirabura mu ngeri zose byahagurukiye kucyamagana!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article