Amakimbirane n'iteramagambo hagati y'u Rwanda n'u Burundi bihishe iki?

http://www.igihe.bi/ : Inyuma y’intureka zatewe n’ukwiyamiriza ikiringo ca gatatu ca Petero NKURUNZIZA, Urwanda rwagirijwe kwinjiza no kwigisha mu bagwanyi impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda, mu ntumbero yo gukura ku butegetsi umukuru w’igihugu c’Uburundi Petero Nkurunziza. Abategetsi batandukanye b’igihugu c’Urwanda babandanije kwiyamiriza ivyagirizwa Urwanda. Umukuru w’igihugu Paul KAGAME yashikirije ivyiyumviro vyiwe, ku bibera mu Burundi. Inkuru y'umwimerere hano : http://www.igihe.bi/paul-kagame-yerekanye-aho-ahagaze.html

igihe.com : Kuva imvururu mu Burundi zakaza umurego zikuruwe na kandidatire ya Perezida Nkurunziza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, iki gihugu cyakunze gushinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma yazo; gusa bikamaganirwa kure n’abayobozi barimo na Perezida Kagame. Inkuru y'umwimerere hano : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-icyo-atekereza-ku-burundi

http://www.radiyoyacuvoa.com/ : Mu gihe mu gihugu cy’Uburundi hakomeje kuvugwa, ibibazo by’umutekano muke ahanini bishingiye kuri politike, Prezida Paul Kagame w’u Rwanda avuga ko abayobozi b’Uburundi aribo nyirabayazana y’ibyo bibazo. Inkuru y'umwimerere hano : http://www.radiyoyacuvoa.com/content/rwanda-burundi-/3048627.html

http://kigalitoday.com/ : Avuga ku bibazo bya politike, imvururu n’ubwicanyi bikomeje kubera mu gihugu cy’u Burundi, Perezida Paul Kagame yeruye avuga ko ababazwa n’uburyo iki kibazo kidakemuka ahubwo bakacyegeka ku Rwanda. Inkuru y'umwimerere hano : http://kigalitoday.com/spip.php?article28830

http://imirasire.com/ : Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagarutse mu buryo bwimbitse ku bikomeje kubera i Burundi, avuga ko nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda ababazwa no kuba abantu batigira ku mateka n’ibimenyetso bihari. Perezida Kagame yavuze ko ubwo bushotoranyi bukorerwa u Rwanda [uko bungana kose] butazarugusha mu mutego kandi ko nta gisubizo na kimwe kizabuvamo. Inkuru y'umwimerere hano : http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagize-icyo-avuga-ku-bibazo-by-u-burundi-n-ibyo-bumaze-iminsi-burega-u-rwanda

http://rugali.com/ : Kagame akomeje kwirata no gushotora u Burundi ariko cyane cyane mu kwikoma Perezida Nkurunziza. Mu kiganiro Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yongeye kujomba agatoki mu jisho Nkurunziza amushinja ibintu byinshi bidafite aho bishingiye. Kubyerekeye na manda ya gatatu, Kagame akomeje kwitwara nka cya kirura kirya ibindi ariko cyo bakigeraho kikishaririza. Cyangwa wa munyeshuri wirata ku bandi mw’ishuri yerekana ko azi ubwenge kubarusha ariko igihe cyo gukora ikizami agatsindwa. Inkuru y'umwimerere hano : http://rugali.com/burundi-igihe-kirageze-ngo-nkurunziza-ave-mu-mwobo-maze-ahangane-na-kagame-ku-mugaragaro/

http://imvahonshya.co.rw/ : Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi w’ikinyamakuru Jeune Afrique, Francois Soudan ku ngingo nyinshi zirimo “Referendumu” Abanyarwanda bitoreye tariki ya 18 Ukuboza 2015, ibibazo by’u Burundi, FDLR, umubano n’u Bufaransa n’ibindi. Icyo kiganiro cyasohotse muri Jeune Afrique no 2882. Inkuru y'umwimerere hano : http://imvahonshya.co.rw/politiki/mu-rwanda/article/perezida-kagame-yasobanuye-izingiro-ry-ibibazo-by-u-burundi

Retour à l'accueil