Abari bategereje ko Paul Kagame yunamura icumu arababwira ati : Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kwikoma imiryango n’ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n’abantu bafatwa n’ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w’igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari yaje kumwakira, umukuru w’igihugu yashimiye abaturage intambwe bamaze kugeraho, gusa ababwira ko atari igihe cyo kuba bakwicara bagashyira akaguru ku kandi ngo ibyo bakoze birahagije.

Perezida Kagame yabibukije ko ibyo bagezeho byose babikesha umutekano mwiza bafite utuma baryama bagasinzira bugacya bakajya kukazi nta bwoba ko hari usanga urugorwe barutwitse, bamwiciye umwana, cyangwa ko abo yasize inyuma atari bubasange cyangwa ataributahe.

Aha yanabakanguriye gukomeza kugira uruhare mu kwirindira umutekano kuko udashobora gucungwa n’Abasirikare n’Abapolisi gusa ahubwo ari abashinzwe kubacungira umutekano bigeze aho abaturage badashoboye.

Yagize ati “Umutekano turawubifuriza kandi turifuza ko muwugiramo uruhare tugakomeza no gutera imbere ku bindi ariko twateye imbere no ku mutekano twiha ubwacu.”

Muri uku gusigasira ubusugire n’umutekano w’abaturage ariko ngo biranasaba ko Abanyarwanda barenga imbibi n’imyumvire yo guhishirana bya kivandimwe.

Ygaize ati “Mwagiye mubyumva abagendaga bakinjira bakagera no mu murwa mukuru w’igihugu cyacu bagatera amagerenade bakica abantu, abandi bacitse amaboko, abandi bacitse amaguru, banyuze aha hose cyangwa n’ahandi, umwe akanyura ku muvandimwe cyangwa incuti.”

Perezida yabwiye Abanyarwanda ko ubuvandimwe budakora mu bintu byo kwangiza umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ku muntu uhungabanya umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda. Nta muvandimwe ukwiye guhishirwa ku mutekano mucye yaba ateza, uwo ntaba akiri umuvandimwe aba yabaye ikindi kintu….ubuvandimwe bukora mu bindi.”

Abitwaza politike bagahungabanya umutekano

Komereza hano usome inkuru irambuye : http://www.umuseke.rw/abahungabanya-umutekano-taraza-kujya-tubarasa-ku-mugaragaro-p-kagame/

Retour à l'accueil