Amacakubiri yo muri FDU-Inkingi arimo inyigisho nyinshi kuri opozisiyo nyarwanda.

Muri Gicurasi 2011, nasohoye inyandiko ku matiku n’amacakubiri byari muri FDU-Inkingi, nsubiza ibyari byanditswe ku mbuga. Iyo nyandiko yitwaga : « Gusubiza inyandiko : FDU-INKINGI : Iminsi y’igisambo irabaze ». Kubera ibisobanuro bihagije nari natanze, byatanze agahenge ku bantu bari bamaze iminsi bavuga ibyo batazi ndetse bakananyuzamo bagashaka kwigarurira ishyaka FDU-Inkingi barikoresha icyo bashatse cyangwa se bagashaka guhutaza bamwe mu bayobozi baryo babaziza ko batavuga rumwe nabo ku bibazo byariho muri FDU-Inkingi..

Sinzinduwe no gusubira mu byo nanditse ubushize muri iyo nyandiko. Sinzinduwe kandi no gushyira hanze inyandiko zose zigaragaza uko ibibazo byo muri FDU-Inkingi byatangiye n’ababigizemo uruhare bose. Nabasezeranyije ko nzabishyira hanze igihe nzaba mbona ko nta cyizere cy’uko ishyaka FDU-Inkingi ryakongera kwiyubaka. Icyizere rero ndacyagifite. Nzinduwe gusa no kongera gutanga umuganda wanjye mu gushakisha indwara ikomeje kworeka opozisiyo nyarwanda, mpereye ku ishyaka FDU-Inkingi kimwe no gutanga ibitekerezo byanjye ku buryo mbona opozisiyo yagombye kwibohora mbere na mbere ingoyi irimo mbere yo kugerageza kubohora Abanyarwanda bakomeje gukandamizwa n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi.

Ibibazo byo muri FDU-Inkingi, ntabwo ari ibibazo by’abantu ku giti cyabo.

Ndagira ngo nibutse abatabizi cyangwa se ababyirengagiza babizi, ko ishyaka FDU-Inkingi rifite inzego ziriyobora. Muri zo twavuga Bureau exécutif, Comité Exécutif na Conseil Politique. Usanga akenshi abantu bavuga ngo ni ikibazo cy’imyanya hagati ya Eugène Ndahayo na Nkiko Nsengimana, nyamara ikibazo nyamukuru cyaratewe no kutubaha inzego n’amategeko agenga ishyaka FDU-Inkingi.

Mbere y’uko Madame Victoire Ingabire Umuhoza asesekara mu Rwanda mu butumwa yari yoherejwemo n’ishyaka, abagize Bureau exécutif bari aba bakurikira :

1. Victoire Ingabire Umuhoza (Présidente)

2. Eugène Ndahayo (1er Vice-Président)

3. Nkiko Nsengimana (2ème Vice-Président)

4. Jean Baptiste Mberabahizi (Secrétaire général et porte-parole)

5. Benoît Ndagijimana (Secrétaire général adjoint)

MuMuri iri iki gihe, Madame Victoire Ingabire afunze, ni Bwana Eugène Ndahayo, Visi Prezida wa mbere, ukora imirimo y’Umuyobozi Mukuru ku buryo bw’inzibacyuho. Bwana Nkiko Nsengimana, yahisemo kwigomeka, ahitamo kuyobora urwego rutabaho mu ishyaka rwiswe « Comité de coordination », urwo rwego rukaba rwaragombaga guhuza abanyarwanda bo hanze bahoze muri FDU-Inkingi mu gihe ishyaka ryajyaga kuba rigiye mu Rwanda burundu. Kubera ibibazo binyuranye byo kutubaha inzego n’ubuyobozi by’ishyaka, yahagaritswe ku mwanya wa Visi Prezida wa Kabiri.Turabigarukaho.

Bwana Jean Baptiste Mberabahizi, ni we ukomeje kuba Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi. Naho Benoît Ndagijimana, ubu ni we Visi Perezida wa kabiri, akaba yarasimbuye Nkiko Nsengimana. Aha mboneyeho no kwibutsa abasomyi bacu ko site web officiel ya FDU-Inkingi ari : http://www.fdu-rwanda.org, kubera ko abiyemeye gukorera hanze y’inzego za FDU-Inkingi (Komite Mpuzabikorwa cyangwa se CC) nabo bafite site web yabo.

Aha byumvikane neza. Nta mpamvu nimwe yo gukuraho Bureau exécutif kimwe n’izindi nzego ngo kubera ko Présidente yagiye mu butumwa bw’ishyaka. Abantu bane kuri batanu bagize Bureau ntaho bagiye, kimwe n’abakomiseri n’abandi bayobozi bose b’inzego z’ibanze z’ishyaka, n’abarwanashyaka bose b’ishyaka. Ntibyumvikana ukuntu usanga abantu birirwa bisararanga ngo ishyaka ryagiye mu Rwanda, ntirigikorera hanze ! Kuba ishyaka rifite ikirenge mu Rwanda, ntibivuga ko ryose ariho rikorera. Abafite iyo mvugo ni abashaka gusenya ishyaka, bakomeza kujijisha abantu mu nyungu zabo bwite no mu nyungu z’umwanzi duhanganye. Hari n’abihandagaza bakavuga ko bamwe mu bariya bayobozi ntaho bazwi mu ishyaka FDU-Inkingi. Ni akumiro !

Ntekereza ko umunyapolitiki nyawe atagombye kuba inzobere mu macenga gusa. Umunyapolitiki nyawe yagombye kuba inyangamugayo, agahora iteka ashakisha icyagirira igihugu cyose akamaro. Umunyapolitiki wumva ko arwanya Leta y’igitugu kugira ngo nihirima azabe byanze bikunze mu bantu ba mbere bagomba gusarura inyungu z’iyo ntsinzi, uwo munyapolitiki ntacyo amariye opozisiyo. Arwaye ya ndwara ituma ntacyo tugeraho, ugasanga abantu bamwe batera urutambwe, abandi nabo bakurura basubiza inyuma, tukaba nta somo twavanye mu bibazo twahuye nabyo, muri iyi myaka 20 ishize dukwiye imishwaro.

Nta rwego rwitwa « Komite Mpuzabikorwa » (comité de coordination) ruteganijwe mu miterere y’inzego z’ishyaka FDU-Inkingi. Twari twateganyije ko mu gihe ishyaka n’ubuyobozi bukuru byaba bigiye mu Rwanda, abasigaye hanze bagombaga kugira uburyo bakoreramo kugira ngo bakomeze gufasha ishyaka n’abayobozi baryo gukora neza no gushinga imizi mu Rwanda. Ibyo twabyemeje mu nama yabaye muri Kanama 2009. Nkiko Nsengimana ni we wagombaga kuyobora iyo Komite Mpuzabikorwa. Mu nama ikurikiyeho, mu Gushyingo 2009, twaje gusanga mu bayobozi bakuru bagombaga kugenda, umwe gusa, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ari we wahawe ibyangombwa.

Kuri icyo kibazo cy’impapuro z’inzira Leta y’u Rwanda yanze guha abayobozi ba FDU-Inkingi, hiyongeyeho ikibazo cy’amikoro. Koko rero, nkuko nabivuze muri ya nyandiko nasohoye ku mbuga muri Gicurasi 2011, mu nama yo mu Gushyingo 2009, (ni ukuvuga amezi abiri mbere y’uko Madame Victoire Ingabire ajya mu Rwanda), twasanze nta mikoro dufite, ku buryo gukomeza iyo gahunda byari bigoye.

Ibya Komite Mpuzabikorwa ntabwo byari bikiri ngombwa kuko gahunda mu by’ukuri yari imaze gupfa, tubona neza ko abayobozi twateganyaga batari bagishoboye kujya kwandikisha ishyaka no gukorera politiki mu Rwanda.

Nguko uko igitekerezo cy’ubutumwa bw’igihe gito (visite exploratoire de deux semaines) cyavutse. Icyo gitekerezo cyaje kunononsorwa na Bureau exécutif na bamwe mu ba komiseri bari basabwe kwiga uwo mushinga ; mu kwezi kw’Ukuboza 2009, nibwo imirimo ya nyuma yo gutunganya iby’urwo rugendo yakozwe mu kanama kari kayobowe na Madame Victoire Ingabire iwe mu Buholandi. Aha sinabura kwibutsa ko hari bamwe mu bayobozi batari bazi uko iyo gahunda y’urugendo rw’ibyumweru 2 yari iteye, kikaba ari kimwe mu byatumye nyuma abayobozi batavuga rumwe kubyerekeye icyari kigamijwe mu kujya mu Rwanda kw’Umuyobozi mukuru w’ishyaka.

FDU-Inkingi iri hehe mu by’ukuri ?

Mu macakubiri yaranze ishyaka FDU-Inkingi, iki kibazo cyakunze kugaruka. Gufata icyemezo cy’uko Madame Victoire Ingabire ajya mu Rwanda adafite undi umuherekeza mubo bari bafatanyije mu buyobozi bukuru bw’ishyaka wamufasha gusohoza ubutumwa bw’ishyaka byaragoranye cyane. Aha ntawabura kongera gushima ubutwari bwa Présidente washoboye kutwumvisha ko akeneye gusa abamuherekeza, ko atari ngombwa kujyana n’abacadres ba FDU-Inkingi, dore ko noneho yari agiye kumarayo ibyumweru 2 gusa. Hari abantu benshi bakomeje kubaza impamvu ibyo bitavuzwe mbere y’uko agenda, cyangwa se ngo bivugwe muri mitingi yo gusezera twakoresheje i Buruseli tariki ya 9 Mutarama 2010. Ikibazo kirumvikana ariko ntawakwirengagiza ko atari agiye muri tourisme, yari agiye mu ndiri y’umwanzi.

Mbere y’uko Madame Victoire Ingabire agenda, havutse ikibazo gikomeye mu ishyaka. Hari bamwe mu bayobozi, harimo Nkiko Nsengimana, baje kumwihererana mu Buholandi, bahindura gahunda yose y’ishyaka. Bakoze nkaho ya gahunda ya mbere twari twarapanze itigeze ihinduka. Nguko uko Nkiko Nsengimana yayoboye Comité de coordination itari ifite impamvu zo kubaho. Nguko uko yatangarije isi yose ko guhera ubwo abarwanashyaka bo hanze bazajya bakorera muri Comité de coordination. Nguko kandi uko Présidente wa FDU-Inkingi yagiye ntagaruke nyuma y’ibyumweru bibiri, ahubwo agashyiraho Comité exécutif provisoire (CEP) muri Werurwe 2010 kugira ngo abone abamufasha gushinga ishyaka mu gihugu. Ibyo nabyo abayobozi bakuru ntibabivugagaho rumwe, kubera ko batumvaga impamvu yo gushyiraho urwo rwego, n’uburyo rwashyizweho.

Nkuko bigaragara, uretse Umuyobozi mukuru Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ntawundi muyobozi mukuru w’ishyaka wigeze ajya mu Rwanda. Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka buracyari hanze kuko ntabwo bwari bugizwe n’umuntu umwe gusa. Abayobozi ba CEP bari i Kigali, bakuriwe n’ubuyobozi bwo hanze. FDU-Inkingi ikomeje kugira ibirindiro hanze, ikaba inafite amahirwe yo kugira abarwanashyaka mu Rwanda bayobowe mu rwego rw’igihugu n’iyo CEP. Abavuga ko twagaruye ishyaka hanze nyuma y’uko Madame Victoire Ingabire agereye mu Rwanda ni abatumva ishyaka icyo aricyo, abashaka kujijisha cyangwa se gushuka abandi bagamije kudindiza ibikorwa by’ishyaka. Abagize ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ntaho bigeze bajya, uretse umwe muri bo Madame Victoire Ingabire. Aho agereye mu Rwanda yashakishije abamufasha, ashakisha abayoboke, ariko ibyo ntibivuga ko yateruye ishyaka ryose maze n’i Kigali ngo pi ! Ubyemera gutyo, ni inkundarubyino.

Kwihisha inyuma y’amazina atazwi kugira ngo hakwizwe ibihuha, amatiku n’amacakubiri

Birababaje cyane kubona ibibazo twanyuzemo mu gihe cy’intambara yagabwe na FPR-Inkotanyi na nyuma yayo nta nyigisho namba byadusigiye. Usanga hari benshi muri twe bitwara nka ba « Rutwitsi » ; umuntu akavuga ibintu adashobora gusubiramo imbonankubone, maze mwahura akagusekera. Urugero rwa vuba aha ni urw’umuntu wiyise Ritararenga Vulcain, uherutse kwandika ngo « Amatiku muri FDU-Inkingi aterwa n’iki ? Avahe ? Abibwa na bande ?

Uwo Ritararenga atangira agira ati : «Kuva aho umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi atahiye mu Rwanda kurishingayo no kuryandikisha, abayoboke basigaye mu mahanga batangiye kuryana ku buryo bamwe bivanye mu nzego z’ubuyobozi barimo bagasa n’abashinga ishyaka rishya ryabo ariko nti berure ngo barihe irindi zina ritari FDU-Inkingi biyita . »

Uyu muntu ni umwe muri ba bantu batekereza ko ishyaka ari umuntu ! Uretse kudashyira mu gaciro, yumva ko kuba Présidente wa FDU-Inkingi yaragiye mu Rwanda mu butumwa yoherejwemo n’ishyaka, ishyaka ryose ryagiye mu Rwanda ? Ishyaka ryagabye amashami kugeza no mu Rwanda ; ibyo bitandukanye no kuvuga ko ryagiye ryose mu Rwanda. Nta rindi zina rero tugomba gushaka, kuko FDU-Inkingi tuyisangiye n’Umuyobozi wacu mukuru, Madame Victoire Ingabire. Icyo twakwishimira ni uko ishyaka ryateye intambwe yo kugira abarwanashyaka n’ubuyobozi mu rwego rw’igihugu.

Uyu Ritararenga akomeza agira ati : «Ni muli urwo rwego abantu batarenze batanu (Eugène Ndahayo, Jean Baptiste Mberabahizi, Benoît Ndagijimana, Jean de Dieu Twagirimana [sic] et Deo Lukyamuzi) bitandukanije n’abandi bayoboke ba FDU-Inkingi baba mu Bulaya. . »[…] Ritararenga nanone aha aragaragaza ubumenyi buke mu miterere y’ishyaka rya FDU-Inkingi cyangwa se arabyirengagiza abishaka. Aba bagabo uko ari batanu, bari mu buyobozi bukuru bw’ishyaka. Kuvuga ko bitandukanije n’abandi bayoboke bishaka se kuvuga iki ? Ahubwo twagombye kwibaza ku cyatumye abo bayoboke batana, ntibegere abayobozi babo. Usanga muri iki gihe bamwe muri abo bayoboke aribo bitwara nk’abayobozi ba FDU-Inkingi. Ibyo byitwa iki mu kinyarwanda ?

Uyu muntu wiyita Ritararenga Vulcain niba afite ubushake bwo kumenya ibya FDU-Inkingi azagerageze gusoma iyi nyandiko kimwe n’inyandiko navuze haruguru nanditse muri Gicurasi 2011. Namara gusoma agasobanukirwa, ntazongera kuvuga ko Jean Baptiste Mberabahizi yigeze kuba umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi itarajya mu Rwanda, azamenya ko uyu Mberabahizi ari we munyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi kugeza magingo aya. Nta nubwo azongera gutangazwa no kumva ko habaho Comité exécutif provisoire y’ishyaka i Kigali. Ntazongera no kubeshya ko ari aba bagabo batanu bashyizeho iyo comité y’i Kigali. Ibyo umuntu atazi arabibaza. Ikipe ya mbere ya Comité provisoire yashyizweho na Présidente wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire. Ikipe ivuguruye yagiyeho nyuma y’inama yayobowe na Vice-Président wa CEP Boniface Twagirimana tariki ya 31 Gicurasi 2013. Ritararenga ajye agerageza gusoma, aho kwicara ngo yandike ibimuje mu mutwe. Namara gusoma agasobanukirwa, azumva neza ko Comité de coordination yishyizeho kubera kwigomeka ku nzego z’ishyaka. Abayoboke biyemeje kuyigana no gukorana nayo bashobora kuba barabitewe n’ubumenyi buke bw’imiterere ya FDU-Inkingi, gukunda kwigomeka se, gukurikira ahari inshuti zabo cyangwa se aho babona bishyushye.

Mu nyandiko ye uyu Ritararenga avuga ko hakozwe itohoza bagasanga amafaranga agera kuri 3.000Eur akusanywa buri kwezi i Buruseli mu gikorwa cya Fundraising akoreshwa neza. Icyo nakwemeza ni uko umugabo Augustin Munyaneza ushinzwe iby’imikoreshereze y’ayo mafaranga muziho kuba inyangamugayo. Icyo ntumva gusa ni ukuntu Boniface Twagirimana yirirwa atabaza, avuga ko nta dufaranga CEP ikibona, bityo bikaba binaruhanya kugemurira no kwita kuri Madame Victoire Ingabire ufunzwe. Ibyo bikaba byaragaraye mu nyandiko zitandukanye, bikaza no kwemezwa na bagenzi bo muri CEP. Ese ko Ritararenga yemeza ko bariya bagabo batanu (Ndahayo, Mberabahizi, Ndagijimana, Tulikumana na Lukyamuzi) boherereza Madame Frola Irakoze na bagenzi amayero 500 (500Eur) ku kwezi, tukaba tuzi ko uyu Frola Irakoze (trésorière) ariwe ushinzwe kugemurira Madame Victoire Ingabire, ubwo si ukuvuga nyine ko amafaranga aturuka muri fundraising akoreshwa mu bindi hatarimo ku kwita ku mibereho ya Présidente wa FDU-Inkingi ufunze ? Aba bagabo se ubwo umuntu yabaziza ko banze gutererana CEP na Victoire Ingabire ? Ese aho Ritararenga azi ko aba bagabo ari nabo bafashije Gratien Nsabiyaremye (umuyobozi ushinzwe urubyiruko n’ibya politiki muri CEP) kuriha amafaranga y’umwavoka mu gihe abavuga ko bakusanya amayero arenze ibihumbi bitatu buri kwezi bari bamutereranye ? Si uwo gusa kandi hari n’abandi benshi bagiye bafashwa kuri ubwo buryo. Icyo nasaba uwo wiyita Ritararenga Vulcain.ni ukubwira bagenzi be bakagerageza nabo kurwana kuli Bwana Sylvain Sibomana (secrétaire général des FDU-Inkingi au sein du CEP) ufunze, akabona amafaranga y’umwavoka, kuko bamutereranye bikaba byari bigiye gutuma ejobundi yiyahura.

Ni ayahe masomo twavana mu macakubiri yo muri FDU-Inkingi ?

Nkunze kuvuga ko ibibazo byo muri FDU-Inkingi byamfashije kumva neza uburyo FPR-Inkotanyi yadufatanye igihugu, tugakwira imishwaro. Twakunze kubigarukaho kenshi, ariko ningombwa kongera kwibutsa zimwe mu nzitizi zituma opozisiyo nyarwanda itarenga umutaru :


-Guharanira ikuzo, inyungu zawe mbere yo guharanira icyagirira abanyarwanda bose akamaro.
-Kwigomeka (indiscipline), kutava kw’izima, kuticisha bugufi, kutubaha abandi (agasuzuguro)
-Kudashimishwa n’igikorwa cyiza cyangwa igitekerezo cyiza giturutse ahandi, ahubwo ugashaka icyaburizamo icyo gikorwa cyangwa se icyo gitekerezo.
-Urwikekwe rwa hato na hato (kutizerana)
-Gukorera mu kajagari no kutagira ibanga
-Gukunda « byashyushye » no kujyana n’ibiguruka
-Kutareba kure
-Irondakarere n’irondakoko
-Amatiku n’ubutiriganya
-…

FDU-Inkingi na opozisiyo nyarwanda muri rusange birwaye izo ndwara n’izindi ntashoboye kurondora. Igisigaye ni ukumenya uburyo bwo kuzivuza, kuko niba tutivuje ngo dukire, tuzahera ishyanga. Buri wese ku giti cye mubakora politiki, yagombye kwisuzuma, akareba indwara yaba arwaye muri izi, hanyuma agafata vuba icyemezo ndakuka cyo kwivuza agakira, bitaba ibyo akava mu bikorwa bya politiki kuko aba adindiza abandi.

Benoît Ndagijimana

Umuyobozi wa kabiri mukuru wungirije.

Jya ku isoko y'iyi nyandiko. Kanda hano : http://ymlp.com/zebGLS cyangwa hano : http://www.fdu-rwanda.org/categorie/publications/

Retour à l'accueil